Wizkid yashyizeho agahigo gashya

Wizkid yashyizeho agahigo gashya

 Nov 24, 2022 - 12:56

Umuhanzi Wizkid uri mu bahagaze neza muri muziki nya Africa, yegukanye igihembo mu bihembo bitangirwa muri Brazil aba umunya Africa wa mbere ubikoze.

Umunya Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye nka Wizkid, yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Africa wegukanye igihembo cya “Global Artist” agikuye ku mugabane wa America y’epfo mu bihembo bya Break Tudo Awards”.

Mu bihembo bya “Break Tudo awards 2022” byo muri Brazil byatanzwe mu ijoro ryo kuya 22 Ugushyingo 2022, Wizkid yegukanye igihembo cy’umuhanzi mpuzamahanga “Global Artist” aba umunya Africa wambere ubikoze.

Iki gihembo agitwaye ahigitse abarimo Sia, Rosalía n’abandi.

Wizkid kandi yari yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu njyana ya Afrobeat mu bihembo bya AMAs 2022.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Wizkid kandi abikoze nyuma y’iminsi mike ashyize hanze album yise “More love, Less Ego” ikomeje kwibikaho uduhigo dutandukanye.

Uyu muhanzi aherutse gukora igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mujyi wa New York munzu y’imyidagaduro ya Madison Square Garden, igitaramo yanaririmbyemo indirimbo “Dami Duro” ya Davido bahoze bareba ayingwe.