Platin P yagaritse ibisambo byari bimukuye ku mbehe

Platin P yagaritse ibisambo byari bimukuye ku mbehe

 Apr 19, 2023 - 04:52

Platin P yamaze gusubirana shene ye ya YouTube yari yarabuze kuva ku wa 04 mata 2023 nyuma y'amezi make asohoye indirimbo mbega byiza.

Urubuga rwa YouTube rw'umuhanzi Platin P rwari rumaze ibyumweru bisaga bibiri rwaribwe rwagarutse.

lyi shene ya YouTube ya Platini yari imaze iminsi itagaragara ku muyoboro wa YouTube ku buryo nta ndirimbo n'imwe wabashaga kubona.

Kuri iyi nshuro nk'uko yari yatangaje ko ikipe ye igiye kuyigarura, yamaze kubikora iragaruka, ubu noneho ibihangano bye wakongera ukabibonaho.

Kuva ku wa 04 Mata 2023, nibwo iyi shene yabuze ku rubuga rwa YouTube ijyana n'indirimbo ze zose zirimo Shumuleta, mbega byizi n'izindi zitandukanye.

Platin P aherutse gutangariza abanyarwanda uburyo bwiza bwo kugura imiziki unyuze kuri Eastflix  ndetse nyuma y'uko shene ye igarutse yahise ateguza indirimbo yise Icupa yakozwe na Element.