Papa Francis yageze muri Congo Kinshasa

Papa Francis yageze muri Congo Kinshasa

 Jan 31, 2023 - 15:05

Papa Francis yageze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuri uyu wa kabiri, 31 Mutarama ari muri Airbus A350 ya ITA Airways yageze i N’djili saa munani n’igice nyuma y’amasaha 6:50 mu ndege.

Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege, uyu mushumba wa kiliziya ku isi yahise yakirwa na Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde na Musenyeri Ettore Balestrero.

Mbere y'uko yerekeza mu mujyi wa Kinshasa, yabanje guhura ndetse aganira n'abimukira bo muri Sudan yepfo ndetse no muri congo ndetse yunamira abantu 13 b'abataliyani bishwe bakoraga mu ndege mu mwaka wa 1961 ugushyingo.

Biteganyijwe Kandi ko nyuma yo kugera Kinshasa, araza guhura na Perezida wa DRC baganire mu muhezo aho nyuma buri wese aza kugira ijambo ageza ku bantu nyamwinshi biteze kumva ijambo rya buri umwe wese. 

Mu rwego rwo kwishimira ndetse no guha ikaze papa mu gihugu cya Congo, ku munsi wejo hateganyijwe ko ari umunsi w'ikiruhuko kugira ngo buri wese ubishaka cyane cyane abakirisiru gatorika bitabire Misa izasomwa na Papa muri aérodrome ya Ndolo.

Uyu mushumba wa kiliziya gatorika biteganyijwe ko azaba ari muri congo kugeza ku wa gatanu aho azahita yerekeza mu gihugu cya Sudan yepfo ariho hari mu mugambi we wo gusura.

Akigera muri Congo, papa yakiranwe ubwuzu bwinshi ndetse bamuha n'indabo zo kumwakira.