Umuraperi Fireman akeneye ubufasha bwa miliyoni 2.7 Frws byihutirwa

Umuraperi Fireman akeneye ubufasha bwa miliyoni 2.7 Frws byihutirwa

 Feb 27, 2023 - 13:24

Umuraperi Fireman yatangaje ko impamvu umugore we atari yabagwa ari uko yaciwe amafaranga menshi atahita abona bikaba birimo bishyira ubuzima bwe mu kaga aho ukuboko kwamaze kuba paralyse.

Ku wa 08 gashyantare 2023 nibwo Umugore wa Fireman, Kabera Charlotte yagejejwe kwa muganga arembye cyane nyuma y'impanuka yari akoze bamubwira ko agomba guhita abagwa urutirigongo byihutirwa cyangwa se yatinda bigatuma aba paralyse.

Ku wa 20 Gashyantare 2023, Fireman nibwo yasinye ku mpapuro zo kubaga umugore we ariko birangira atabazwe biza gutuma atangira kuba paralyse ukuboko.

Mu kiganiro cyihariye The choice live twagiranye na Fireman, yavuze ko impamvu umugore we atahise abagwa nkuko byari biteganyijwe ari uko amafaranga yasabwe guhita yishyura ngo abagwe ari menshi atari guhita ayabona.

Yagize ati "hari uburwayi kwa muganga bavurira kuri mituweri nubwo mituweri idakora, kugira ngo abagwe nasabwe kwishyura amafaranga miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana arindwi (2,700,000rwf) kandi ntabwo byoroshye guhita uyabona ako kanya"

Yatangaje ko kandi kuba arimo gutinda birimo bishyira ubuzima bw'umugore we mu kaga n'ubwo nawe nta kuntu atagize ngo abone umugore we ameze neza.

Yagize ati " kuba kubagwa birimo gutinda, byatangiye kuzana ingaruka mbi aho ukubuko kwe kwatangiye kuba paralyse ntabwo wamukora ku kuboko ngo yumve  umukozeho, ngewe aho ibintu bigeze bimaze kuntera ubwoba bwinshi"

Fireman arimo kugorwa no kwita ku mugore we urembeye mu bitaro bya Kanombe arimo kubifatanya no kwita ku mwana we w'uruhinja ufite amezi 10.

Kabera yakoreye impanuka hafi n’uruganda rwa Inyange ubwo umugabo we Fireman yari avuye kumucyura avuye ku ishuri batashye iwabo i Masaka.

https://www.thechoicelive.com/umugore-wa-fireman-agiye-kubagwa