Ayra Starr yiyamye abibaza ku myambarire ye

Ayra Starr yiyamye abibaza ku myambarire ye

 Apr 24, 2023 - 11:05

Umuhanzikazi Ayra Starr wo muri Nigeria yihanangirije abirirwa ba munenga ko yambara imyenda itarimo icyubahiro cy'umwari.

Umuhanzikazi Oyinkansola Sarah Aderibigbe, uzwi ku izina rya Ayra Starr muri muzika mu gihugu cya Nigeria, yasubije abirirwa banenga imyambarire ye.

Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru kimwe cyo muri Nigeria, bakamubaza ku myambarire ye ikunze kunegwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, yatanze igisubizo cyirimo kwihanangiriza cyane ababivuga.

Uyu muhanzikazi akaba yavuze ko abo babivuga atari ba Pasiteri ati " Uretse Pasiteri wange, Yezu Kristu ndetse na Mama wange nibo bashobora kungira inama z'uko nakwambara."

Umuhanzikazi Ayra Starr ukomeje kuvugisha benshi kubera imyambarire ye 

Ayra Starr yakomeje agira ati" Kubera ko utari Pasiteri wange, ntube Yezu Kristu, ntube na Mama wange, gumana ibyawe, kuko sinshaka no kubimenya."

Aya magambo ya Ayra Starr akaba yari yarongeye kuyatangariza kuri radiyo Kiss FM ikorera i London mu Bwongereza.

Ubwo yaganiraga na Kiss FM akaba yari yavuze ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kumugira inama y'uko akwiye kwambara.

Ayra Starr ku myaka ye 21, akaba yaravutse kuri tariki ya 14 Gashyantare 2002, avukira i Cotonou muri Bénin, ariko aza gukurira Lagos muri Nigeria.

Uyu muhanzikazi akaba yaratangiye kumenyekana ku myaka 16 ubwo yari umunyamideri ndetse muri 2018 yatangiye gukundwa mu muziki mu ndirimbo ze nka: Bloody Samaritan, Rush, Stability, Away n'izindi.

Ayra Starr imyambarire ye ikomeje kuvugisha benshi