Abafana ba Sam Smith bararira ayo kwarika

Abafana ba Sam Smith bararira ayo kwarika

 Apr 22, 2023 - 00:59

Abafana b'umuhanzi Sam Smith barataka igihombo gikabije nyuma yo kubatenguha ku munota wa nyuma.

Abafana ba Sam Smith barataka igihombo gikabije nyuma yuko uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka  “Stay With Me” bibaye ngombwa ko asubika igitaramo yagomba gukorera i Glasgow kubera ibibazo by'uburwayi.

Sam Smith yasubitse igitaramo yagombaga gukorera i Glasgow muri Scotland, ku munota wa nyuma[Getty Images]

Uyu muhanzi w'imyaka 30 y’amavuko, ari hagati mu rugendo rwe rw'ibitaramo yise Gloria, kandi yagombaga kugaragara kuri Ovo Hydro Arena ku mugoroba w’uyu munsi, ariko, ubu y’igije inyuma iki gitaramo kugeza ku ya 25 Gicurasi.

Abafana bagaragaje akababaro kabo batewe no kuba iki gitaramo kigijwe inyuma ku munota wanyuma, ari na ko bagaragaza ko bahombye amafaranga bari bamaze kwishyura hoteri.

Abandi ndetse bavuga ko bamenye aya makuru ubwo bari mu ndege berekeza i Glasgow, nk'aho umwe avuga ko yaturutse muri Afurika y'Epfo.

Abafana ba Sam Smith bamwe bari bamaze kwishyura amahoteri[Getty Images]

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Instagram, Sam yatangaje ko bagomba gufata iki cyemezo kitoroshye cyo gusubika igtaramo cya Glasgow, nyuma yo kugerayo bafite virusi.

Iryo tangazo ryagiraga riti: “Bantu banjye, mbabajwe cyane no kubivuga, ariko tugomba guhindura gahunda yo kwiyerekana i Glasgow kugeza ku ya 25 Gicurasi 2023. Nanjye ubwanjye hamwe n’itsinda ryanjye, twanduye virusi, bivuze ko ubu turwaye. Ndashaka kubereka igitaramo cyiza cya Gloria, kandi kuri ubu, ibyo ntibishoboka. Byari ngombwa kandi kuri njye ko dufata indi tariki yo gukoreraho.

Iri tangazo ryakomeje rigira riti: 'Tuzizihiza hamwe Gloria !! Amatike yose mwaguze aracyafite agaciro kugeza uwo munsi.

Abafana kandi, basabwe gusura urubuga rwemewe rwa Sam, kugira ngo barusheho kumenya amakuru yimbitse.