Ubutumwa bwa Zayn Malik bwasize abafana imitima idiha

Ubutumwa bwa Zayn Malik bwasize abafana imitima idiha

 May 29, 2023 - 07:00

Ubu abafana ba Zayn Malik wahoze mu itsinda rya One Direction, imitima ntiri hamwe nyuma y'ubutumwa yabaye.

Zayn Malik yashyize abafana be mu gihirahiro kubera ubutumwa yashyize kuri Twitter, nyuma y’igihe kirekire acecetse, by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga.

Zayn yaciye amarenga yo gusezera umuziki

Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya One Direction, ubusanzwe udakunze gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, yashyize ubutumwa kuri Twitter mu mpera z'iki cyumweru, ashimira abakunzi be kuba baramubaye hafi.

Ariko, ubutumwa bwe bwaje nta bisobanuro, bivuze ko abafana benshi basigaye ubwonko bwashyushye bibaza icyo bivuze.

Zayn, w'imyaka 30, yanditse kuri Twitter ati: “Ndashaka gushimira abantu bose banshyigikiye muri uru rugendo rutangaje, cyane cyane ku bafana banjye nkesha ubuzima bwanjye. Ndabakunda kandi nabishimira,  iyo ndebye ibyo munkorera byose.

Zayn yagiye abura mu ruhame mu myaka ishize nyuma yo gutandukana n'umugore we 

Usibye ubu butumwa yatanze mu cyumweru gishize, Zayn ntabwo yaherukaga gushyira ikintu ku rubuga rwa Twitter ku bafana mu mezi hafi atandatu, uretse muri Mata yashyize post kuri Instagram.

Bamwe mu bafana bafashe ubutumwa bwe nko gusezera ku mugaragaro cyangwa igitekerezo cyo kuva mu buzima bw’umuziki, ndetse bamwe batangira kumusaba ko atabikora abandi bamwinginga bamubwira ko bakeneye indi muzingo ye myinshi.

Uyu muhanzi w’Umwongereza, yakomeje kugenda abura mu ruhame mu myaka yashize, cyane cyane nyuma yuko we n’uwahoze ari umukunzi we Gigi Hadid batandukanye mu Kwakira 2021.

Aba bombi banabyaranye umukobwa w’imyaka ibiri, baratandukanye nyuma y’uko nyina w’uyu munyamiderikazi, Yolanda Hadid, ashinje uyu muhanzi ko yakubise umukobwa we.

Zayn Malik yahoze ari umwe mu bagize itsinda rya One Direction 

Si ibyo gusa kandi, kuko nyuma, Zayn yinjiye mu kirego cyo kutitabira urubanza rujyanye n'ibyaha bine byo gutoteza maze akatirwa umwaka afungishijwe ijisho no kurangiza amasomo yo gucunga uburakari bwe.

Tugarutse ku muziki, Zayn Malik yasohoye umuzingo we wa gatatu nk’umuhanzi ku giti ke, umuzingo yise “Nobody Is Listening”, muri Mutarama.

Kugeza iyi saha, Zayn Malik nta bisobanuro yari yatanga byo guha umurongo ubutumwa yatanze, ndetse abafana be ubwo ni bwose batekereza ko uyu muhanzi yaba yasezeye mu muziki.