Future yohereje impano nyuma y'uko irushanwa rya Grammy awards rirangiye umuhanzi Terms atwaye igihembo cya Best Melodic Rap Permonce mu ndirimbo ye 'wait for you' yafatanyije nuyu muhanzi hamwe na Drake.
https://thechoicelive.com/grammy-awards-2023-abanyafurika-baserukanye-umucyo-muri-grammy-awards
Future yoherereje impano y'indabyo z'umweru umuhanzi Terms kugira ngo amushimire ko yitwaye neza muri iri rushanwa.
Mugukora ibi byose, yabiherekesheje amagambo agira ati " Akira iki cyimenyetso cy'ubwiza nguhaye ngushimira uruhare runini wagize mu ndirimbo yatsindiye Grammy Award. Ati ibi ni intangiriro."
Ubwo iyi mpano yageraga kuri Terms,yahise ajya kuruta rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto y’indabyo yahawe, hamwe n’amagambo y'imbamutima yanditswe na Future.
Nyuma y'ibi byose Abanyanijeriya bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga,bibaza umubano waba bahanzi bombi.
Bamwe bakabaza Future impamvu atari Drake wohereje indabyo kandi nawe barafatanyije iyo ndirimbo.
