Kidum Kibido arashinjwa ubwambuzi

Kidum Kibido arashinjwa ubwambuzi

 Mar 17, 2023 - 09:21

Kidum Kidido arashinjwa na Buck John kumwibira indirimbo yakoze mu mwaka wa 1988 yise "Intimba y'urukundo " Kidum akayisubiramo mu mwaka wa 2003 nta burenganzira afite.

Jean-Pierre Nimbona uzwi nka Kidum Kidido arashinjwa kwiha uburenganzira ku ndirimbo y'umuhanzi Gérard Bukuru uzwi nka Buck John mu mwaka wa 2003.

Buck John avuga ko yatunguwe mu mwaka wa 20023 kumva Kidum Kidido aririmba indirimbo ye Intimba y'urukundo yaririmbye mu mwaka wa 1988.

Iyi ndirimbo yasohotse kuri album ya Kidum Kidido ayiririmbana na Cedric Bang batabanje gusaba uburenganzira Buck John.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru iwacu cyandikirwa mu Burundi, Buck John arashinja Kidum Kidido kumwibira indirimbo akaba arimo amuca million 40 BF.

Mu biganiro Buck John yagiranye na Kidum bashakira umuti urambye iki kibazo, bumvikanye ko bazakorana indirimbo bigahwaniramo ariko birangira bidakozwe.

Bukuru yagize ati “Ikibabaje ni igihe nigeze guhura na Kidum turaganira ambwira ko yari aziko napfuye, nibaza nti ni gute yakeka ko napfuye ariko akaba ataraje ku kiriyo cyanjye.”

Akomeza agira ati “Gusa tuganira yanyemereye ko azampa indishyi, ambwira ko azanjyana i Nairobi gukorana nawe indirimbo, twumvikana ko nitumara kuyikora ideni rizaba rirangiye.”

Ku rundi ruhande, Kidum we avuga ko iyo ndirimbo yaririmbwe na Orchestre Imvumero kandi nawe yayiririmbagamo ku bw'ibyo, akumva we nta kibazo afite.

Ati “ Iriya ndirimbo ni iya Orchestre Imvumero yari iyobowe na Radjabu Ingabire uzwi nka Nasubiri tubana i Nairobi ndetse na Sadi Kinunda wacurangaga, kiriya gihe cyacu amatsinda y’abahanzi ni yo yari azwi cyane aho kuba umuhanzi ku giti cye.”

Buck John yaririmbanye na Kidum Kibido muri Orcestre Imvumero ndetse bongera kuririmbana mu rindi tsinda ryitwaga Ubumwe rya Omar de Kamenge.

Dore indirimbo Intimba y'urukundo