Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, nibwo ikinyamakuru Sunday Time cyasohoye urotonde rw'abaherwe bakize cyane mu Bwongereza ariko bari munsi y'imyaka 35.
Umushoramari Duke ku myaka ye 35 niwe uyoboye uru rutonde rw'abafite agatubutse mu Bwongereza.
Bigaragazwa ko uyu muherwe w'umushoramari waje ku mwanya wa mbere Duke ku myaka ye 35, afite ubutunzi bufite agaciro ka Miliyari 10 £ akaba afite imitungo mu Mijyi 46 ndetse no mu bihugu 10.
Sunday Times kandi igaragaza ko Ed Sheeran ku myaka ye 32 yaje ku mwanya wa karindwi, aho afite ubutunzi bungana na Miliyoni 300 £.

Ed Sheeran ari mu baherwe bafite agatubutse bari munsi y'imyaka 35 mu Bwongereza
Uyu mugabo ufite alubumu 6, akaba ari nawe muntu umaze kugurisha alubumu cyane muri uyu mwaka wa 2023, alubumu ye yitwa ‘Subtract’ akaba ariyo imaze kugurwa n'abatari bake.
Naho kandi Adele wujuje imyaka 35 yaje ku mwanya wa 9 akaba afite ubutunzi bungana na £165m. Uyu mugore yagurishije alubumu agera kuri Miliyoni 100 £.
Mu itangazo aherutse gusohora yavuzemo ko ubu kumutimira mu gitaramo ugomba kwishyura 500,000 £.

Harry Styles, Adele na Ed Sheeran mu bafite agatubutse bari munsi y'imyaka 35 mu Bwongereza
Ku rundi ruhande umuhanzi Harry Style ufite imyaka 29 yaje ku mwanya wa 13 akaba afite ubutunzi bungana na £150m.
Bivugwa ko ariwe wagurishije alubumu nyinshi mu 2022 abifashijwemo n'inzu akorana nayo ya “Harry’s House’.

Harry style ku mwanya 13 mubafite agatubutse bari munsi y'imyaka 35 mu Bwongereza
Mu bandi bari kuri uru rutonde barimo: Rad criffe waje ku mwanya wa 18 n'umutungo ufite akayabo ka Miliyoni 92 £m n’aho Watson afite umutungo uhwanye n'akayabo ka Miliyoni 60£.
Ari nako Dua Lipa, umuhanzikazi mu njyana ya 'Pop music,' ku myaka ye 27 yaje ku mwanya wa 21 ku mutungo ufite agaciro ka £75m.
