Shakira yasabye Tom Cruise ikintu gikomeye

Shakira yasabye Tom Cruise ikintu gikomeye

 May 26, 2023 - 03:08

Nyuma yuko hamaze igihe hariho ibihuha ku mubano wa Shakira na Tom Cruise, uyu muhanzikazi ngo yaba yasabye uyu mugabo ikintu gikomeye.

Ibihuha by'rukundo byakunze kwibasira Shakira kuva yagera i Miami, aho ubu atuye hamwe n'abahungu be bombi Milan na Sasha.

Mu byumweru bike bishize muri Formula 1 Miami Grand Prix, uyu muririmbyikazi wo muri Colombia, yagaragaye amarana igihe n'ibyamamare bitandukanye, harimo n'umukinnyi wa firime w'icyamamare Tom Cruise.

Shakira yasabye Tom Cruise gukomeza gukuza amarangamutima amufitiye

Yagaragaye kandi asangira ifunguro n’umushoferi wa Formula 1, Lewis Hamilton, ndetse aherutse no kugaragara ari kumwe n’umukinnyi wa Basketball, Jimmy Butler w’icyamamare mu ikipe ya Miami Heat. Shakira yitabiriye umwe mu mikino ya Heat, ibintu byenyegeje ibihuha by’urukundo hagati ye n’uyu mukinnyi.

Ku bijyanye na Tom Cruise, bitangazamakuru harimo na Page Six, byatangaje ko Tom Cruise yagaragaje ko ashishikajwe cyane no guhura na Shakira, ndetse kinyamakuru Heat magazine, cyo kivuga ko uyu muhanzikazi yasabye yinginga Cruise ngo areke gukomeza kumukunda.

Aya makuru avuga ko Shakira atamukunda kandi ko nta byiyumviro na bike amufitiye. Yari inshuti isanzwe, ndetse ngo Shakira yagerageje kugeza ubutumwa bwe kuri Cruise mu kinyabupfura.

Nk’uko ikinyamakuru US Weekly kibitangaza, ngo uyu muhanzikazi asanga ibihuha bivugwa byose bisekeje, kuko ngo we nta bushake afite bwo gukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose hamwe na Cruise, nubwo bagize ibihe bishimishije ubwo bahuraga mu birori bya Formula 1.

Shakira ngo ntabwo ashishikajwe n'inkundo harimo n'urwa Tom Cruise, habe na gato.

Inshuti z'umuryango wa Shakira, nka Ana Lourdes Martinez na Emilio Estefan, baganiriye na Page Six, bashimangira ko imikoranire hagati ya Shakira na Cruise yari inshuti kandi ko itagaragaza umubano w'urukundo.

Martinez yemeje ati: “Iyo inshuti ziri i Miami, zirahura. Itangazamakuru rirashaka kubihindura urukundo, ariko bamenyanye na Tom kuva kera. Gusa, ubu ngo Shakira yibanze ku muryango we.”