R Kelly yatangiye kuririmbira ubuntu muri gereza

R Kelly yatangiye kuririmbira ubuntu muri gereza

 Nov 10, 2022 - 08:28

Umuhanzi R. Kelly wakatiwe igifungo cy’imyaka 30 yatangiye kuririmba no kwigisha umuziki ku buntu imfungwa ngenzi ze.

Umuhanzi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R.Kelly mu muziki w’Isi binyuze mu njyana ya R&B afatwa nk’umwe mu bahanzi b’ibihe byose yatangiye kugaragara mu bikorwa bya muziki nyuma birimo kuririmba no kwigisha imfungwa ngenzi ze kuririmba ndetse akazitaramira ku buntu.

Ni inkuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byandika imyidagaduro bivuga kuva uyu muhanzi yagera muri gereza, yatangiye kuririmbira abafungwa biganjemo abagore.

Ibi binyamakuru byandika ko uyu muhanzi abikora murwego kwiyakira kugirango adaheranwa n’agahinda kandi by’umwihariko yasanze yo abakunzi b’umuziki we kandi bamwakira neza.

R.Kelly w’imyaka 55 bivugwa ko yatangiye kuririmbira imfungwa kuva muri Mata uyu mwaka.

Tariki 27 Nzeri 2021 nibwo umuhanzi R.Kelly yahamwe n’ibyaha birimo gufata ku ngufu no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu birimo gucuruza abakobwa.

Muri 2022 nibwo uyu muhanzi yahise akatirwa igifungo cy’imyaka 30 nyuma y’uko yari yahamijwe ibyaha.

R. Kelly byavuzwe ko akigera muri gereza yabanje kwigunga cyane ndetse bivugwa ko hari igihe yari acungishijwe ijisho kugirango atiyahura.

R.Kelly amaze kwiyakira muri gereza ndetse asigaye ataramira abakunzi b’umuziki we.

R Kelly afatwa nk’umwe mu bahanzi b’ibihe byose babayeho by’umwihariko mu njyana ya R&B, uyu muhanzi cyakora kuva yahamwa n’ibyaha bitandukanye, yahise akomanyirizwa na kompanyi yakoranaga nazo ndetse shene ze zagurirwaho imiziki zirasibwa.