Undi muhanzi wo muri Uganda nawe yinjiye muri Politike

Undi muhanzi wo muri Uganda nawe yinjiye muri Politike

 May 17, 2023 - 11:53

Umuraperi wo muri Uganda Daniel Lubwama aka Navio yatangaje ko agiye kwerekeza mu bya Politike ngo ni nyuma y'uko yageze ku ntego ze muri muzika kandi akaba yaranize ibya Politike.

Amazina nyakuri ni Daniel Lubwama Kigozi wamenyekanye mu muziki nk'umuraperi ku izina rya Navio, yamaze kwemeza ko agiye gufasha hasi indangururamajwi zo kuririmbiraho agafata izo kuvuga imbwirwaruhame za Politike.

Navio ku myaka ye 40 yatangaje ko inshuti, abafana, ndetse n'umuryango we baraza kubaha umwanzuro yafashe wo kujya muri Politike.

Ati " Abantu baba bafite uburenganzira bwo gukora buri cyose bashaka. Anold Schwarzzenegger yari umukinnyi wa filime, ariko yabaye Guverineri wa California; kandi hari n'abahanzi benshi mu isi bahinduye bajya muri Politike."

Umuraperi Navio agiye kureka kurapa abe Umunyapolitike

Akaba yakomeje avuga ko naramuka yinjiye muri Politike atazaba ariwe wa mbere winjiye muri Politike ari umuhanzi mu isi, ati "ubwo rero ntakidanzwe."

Tubibutse ko n'umuhanzi Bobi Wine yinjiye muri Politike ku ruhande rw'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

Tugarutse kuri Navio yakomeje avuga ko mu ishuri yize Politike, ko rero nta muntu wamubwira ngo ntiyinjire muri Politike. Ati " Nk'uko utabuza umuganga kujya kuvura cyangwa uwize iby'ubucuruzi kujya kwikorera, niko nange utabimbuza."

Bikaba bigaragazwa ko imyaka 20 amaze mu muziki yitegereje byinshi muri Politike. Icyakora umuryango we wibanze cyane kuri siporo n’ubucuruzi ndetse na nyina Maggie Kigozi akaba amaze imyaka mike gusa asezeye ku murimo w'ubuganga.

Daniel Lubwama Kigozi aka Navio yize Politike none arifuza kujya mubyo yize

Muri rusange Navio yavuze ko kwinjira muri politiki uvuye mu muziki bitagomba kuba uburenganzira bwa muntu gusa, ahubwo ko bishobora no kuba intsinzi ikomeye kuri bamwe.

Ati " Hari inyungu nyinshi zo kwinjira mu mwuga wawe, kuko igihe kimwe ushiduka wageze ku ntego zawe. Abantu bashaka kugerageza, reka bagerageze kuko ntawamenya wasanga ushobora kubigeraho."