Bruce Melodie arabarizwa muri Nigeria

Bruce Melodie arabarizwa muri Nigeria

 Apr 20, 2023 - 06:20

Bruce Melodie werekeje muri Nigeria, yakiriwe na Dj Neptune watangaje ko yishimiye kuba agiye kumwakira. Amakuru agera kuri The Choice ni uko Bruce Melodie agiye gukorerayo indirimbo.

Umuhanzi nyarwanda urimo ashyira umuziki wo mu Rwanda ku rundi rwego, yabwiwe n'umuhanzi ndetse akavanga imiziki uzwi nka Dj Neptune ko yifuza kuzamwakira ,mu gihugu cya Nigeria.

Dj Neptune yabinyujije ku rubuga rwa Instagram aho yashyiraga Igitekerezo ku mashusho Bruce Melodie yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, avuga ko azishimira kumwakira muri Nigeria.

Yagize ati " Ntegereje kukwakira wowe n'ikipe yawe muvandimwe. Ikaze muri Nigeria."

Ayo mashusho ya Coach Gael, Element na Bruce Melody yari arimo indirimbo Why nyuma y'igihe kirekire bivugwa ko badacana uwaka na The Ben.

Amakuru agera kuri The choice live, ni uko aba bombi berekeje muri Nigeria gukorerayo indirimbo aho uri ku rutonde rw'abazakorana indirimbo na Bruce Melodie ari Dj Neptune wahise abaha ikaze muri Nigeria.

Dj Neptune yamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoranye na Ruger bise Bienvenue, iyo yakoranye na Mr P bise no body ndetse n'izindi zitandukanye.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)