Ku wa kabiri, Tyrese Gibson yategetswe n’umucamanza kwishyura indezo y’abana igera ku $250.000 ku wahoze ari umugore we Samantha Lee Gibson.
Nk’uko tibikesha TMZ , uyu muhanzi akaba n'umukinnyi wa film w'imyaka 44 y'amavuko ubwo yaburanishwaga mu rukiko rwa Fulton County i Atlanta, yategetswe kwishyura amadorari 400.000 y'abamwunganira.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yatunguwe n'icyemezo cy'urukiko ariko ko kandi azahora ari umubyeyi w'abana be nubwo atazabasha kujya ababona buri munsi.
Ati "Sinshaka ko hagira umuntu unyitaho. Ntabwo ndi icyamamare, Ndi papa wa Shayla na Soraya, kandi nzakomeza kwiyemeza kuba umubyeyi mwiza"
Gibson yateegetswe kwishyura amadolari 237.944 yo gufasha Soraya, hiyongeraho $ 399.000 ya avoka wa Samantha.
Gibson kandi agomba kwishyura ibihumbi 17,000 by'amadolari y'umuntu udasanzwe washyizweho n'umucamanza kugira ngo akemure amakimbirane hagati y'abo bombi.
Nyuma yo gusomerwa imyanzuro y'urukiko, Gibson yasabye ko habaho kwamagana iyi myanzuro ariko bikozwe mu mahoro kubera ko urukiko rwabogamiye ku mugore we batandukanye.
Muri Nzeri 2020, Samantha yasabye gatanya na Gibson wahatanye muri Grammy inshuro esheshatu nyuma yo gushyingirwa rwihishwa ku munsi w’abakundana muri 2017.
Treyse Gibson yari yaranze kwishyura 10,000 by'amadorali yo kurera abana be kuko icyo gihe yavugaga ko ari menshi none kuri ubu yategetswe kwishyura ibihumbi 250,000 hakiyongeraho n'ayo kwishyura ababunganiye mu mategeko bikagera ku bihumbi 650.
Gibson yamenyekanye cyane muri Film y'uruhererekane yitwa Fast and Furious.
