Elon musk yerekanye imbwa yagize CEO wa Twitter

Elon musk yerekanye imbwa yagize CEO wa Twitter

 Feb 16, 2023 - 09:01

Elon musk nyiri urubuga rwa Twitter yatunguranye avuga ko imbwa ye ariyo CEO mushya wa Twitter.

Elon musk umwe mu baherwe bayoboye isi muri Iki gihe, yatunguranye  nyuma yo kwirukana uwari CEO wa Twitter yashyize hanze ifoto y'imbwa ye yitwa Floki avuga ko ariwe CEO mushya. 

Floki yari yicaye mu ntebe yegamye yambaye umupira wanditseho CEO imbere ye hari inyandiko bigaragara ko ari mu biro.

Aha yashakaga kuvuga Parag Aggarwal wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Twitter, akamwirukana mu minsi ishize akaba yaramusimbuje imbwa ye.

Jack Dorsey wahoze afite Twitter yagerageje kubunga no guhosha amakimbirane ari hagati ariko biba ibyo ubusa baratandukana.

Elon musk ashaka kugura ikipe ya Manchester United urimo kugurishwa 5.5 billions mu gihe we atunze akayabo ka 44 billions.

Floki imbwa ya Elon musk Ubu niyo CEO wa Twitter.