Imyaka umuntu akoreyeho imibonano mpuzabitsina bwa mbere ishobora kugira uruhare ku buzima bwe mu gihe cy'ubusaza

Imyaka umuntu akoreyeho imibonano mpuzabitsina bwa mbere ishobora kugira uruhare ku buzima bwe mu gihe cy'ubusaza

 Jul 13, 2026 - 22:00

Ubushakashatsi bwakozwe n'abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Shandong mu Bushinwa, bwagaragaje ko imyaka umuntu akoreyemo imibonano mpuzabitsina bwa mbere ishobora kuba ifitanye isano n'uburyo ubuzima bwe buzamera mu gihe cy'ubusaza.

Abashakashatsi bakoze ubu bushakashatsi ku Bongerereza 397,338, bababaza imyaka bakozemo imibonano mpuzabitsina bwa mbere, hanyuma bayigereranya n'imiterere y'ubuzima bwabo ndetse n'ibyago byo kugira ibibazo bifitanye isano no gusaza.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko abantu bakoze imibonano mpuzabitsina bakiri bato baba bafite ibyago byinshi byo guhura n'ibibazo birimo gucika intege k'umubiri, kubaho bafite agahinda gakabije, ndetse n’indwara y'ibihaha idakira.

Umwanditsi mukuru w'ubu bushakashatsi Kaixian Wang, yavuze ko imyaka umuntu akoreyemo imibonano mpuzabitsina bwa mbere ishobora kuba ifitanye isano n'uburyo asaza, binyuze mu mpamvu zitandukanye zirimo imitekerereze, imyitwarire ndetse n'indwara.

Yagize ati: "Ibyo twabonye ntibivuze ko imyitwarire imwe yonyine ari yo igena ubuzima bw'umuntu mu gihe kizaza. Ahubwo bigaragaza ko ibyo umuntu anyuramo akiri muto bishobora kujyana n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, ibyago byo kurwara indwara zidakira ndetse no kugabanuka kw'imikorere y'umubiri uko imyaka igenda ishira."

Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Healthcare and Rehabilitation, abashakashatsi bavuze ko impamvu nyayo y'iyo sano itaramenyekana, ariko bakeka ko ishobora guterwa n'uko gukora imibonano mpuzabitsina hakiri kare bishobora kongera ibyago byo gutwara inda zitateganyijwe, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n'ibindi bibazo by'ubuzima bishobora kugira ingaruka ku mibereho y'igihe kirekire.

Bashingiye ku byavuye muri ubu bushakashatsi, basabye ko hashyirwa imbaraga mu gutanga uburezi ku buzima bw'imyororokere n'imibonano mpuzabitsina hakiri kare, ndetse hagashyirwaho ubufasha bwihariye ku rubyiruko rufite ibyago byinshi byo guhura n'ibi bibazo.

Ibi byavuye muri ubu bushakashatsi bije nyuma y'uko ubushakashatsi bwa YouGov bugaragaje ko impuzandengo y'imyaka abantu bakoreraho imibonano mpuzabitsina bwa mbere akenshi iba ari 17 y'amavuko.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien