Bruce Melodie yanejejwe no kumva The Ben avuga ikinyarwanda gitomoye

Bruce Melodie yanejejwe no kumva The Ben avuga ikinyarwanda gitomoye

 Jul 12, 2026 - 19:26

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko kimwe mu bintu byamunejeje cyane nyuma y'ibitaramo bya Summer Country Tour, ari ukumva mugenzi we The Ben yongeye kuvuga ikinyarwanda neza nk'uko yagikoreshaga na mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, Bruce Melodie yavuze ko akimara kumva The Ben atangiye kuvuga neza ururimi rw’ikinyarwanda, yumvise imwe mu ntego yari afite muri ibi bitaramo igezweho.

Yagize ati: "Nyuma ya Summer Country Tour nkimara kumva The Ben atangiye kuvuga ikinyarwanda neza, nahise numva intego yanjye nyigezeho."

Bruce Melodie yavuze ko byamushimishije cyane kumva The Ben akoresha ikinyarwanda kiza nk'icyo yavugaga mbere yo kujya kuba muri Amerika, aho yamaze igihe kinini atuye.

Yagize ati: "Nashimishijwe no kumva avuga ikinyarwanda nk'uko yakivugaga atarajya muri Amerika."

Uyu muhanzi yanashimiye uruhare rw'abahanzi, abafana n'abandi bose bagize, mu gutuma ibitaramo bya Summer Country Tour bigenda neza, avuga ko ubufatanye n'ubwitange bwabo ari byo byatumye bigerwaho.

Summer Country Tour 2026 yazengurutse uturere twa Musanze, Nyagatare, Bugesera na Rubavu, nubwo ibi bitaramo byarangiye impaka zikiri zose.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratie