Uyu muzamu yavuze ko yabonye bwa mbere uwo mwari muri 2019 akumva aramukunze ku buryo na magingo aya, abona ntawamusimbura mu bo yabonye bose haba mu Rwanda ndetse n'i mahanga.
Aganira na IGIHE, yagize ati: "Namubonye hagati ya 2019 na 2020, numva ndamukunze. Kuva icyo gihe nta wundi nigeze mbona ngo numve ndamukunze nkawe."
Nubwo bitamworoheye kugaragariza uwo mukobwa ko yamukunze, Kwizera yavuze ko yagerageje kumwandikira ku rubuga rwa Instagram, ariko bikaba iby'ubusa kuko ubutumwa bwose yamwandikiye butigeze busubizwa kuva icyo gihe kugeza magingo aya.
Yagize ati: "Nanditse ubutumwa kuri Instagram buragenda burongera burangarukira. Nyuma yo kubona ko atari kubusoma, nahise mwandikira mubwira ko mukunda mbere y'uko ampakanira."
Kwizera Olivier utarakunze kuvugwa mu nkuru z'urukundo haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, yavuze ko urukundo atari ibintu akunze gushyira imbere cyane, kuko adakunda umuntu umukurikirana cyangwa umugenzura cyane, nk'uko abona bamwe mu bakobwa bakunda kubikora mu rukundo.
Nubwo haciyemo igihe kinini azahajwe n'urukundo rw'iki kizungerezi atashatse gutangaza amazina, uyu muzamu yavuze ko atitaye ku kuba uyu mukobwa yaba yarashyingiwe cyangwa atarashyingiwe, kuko ibyo bidashobora gukuraho urukundo amufitiye, nubwo kugeza ubu atarabimubwira.
Yagize ati: "Sinitaye niba akiri umukobwa cyangwa atari umukobwa, kuko ntabwo byavanaho kumukunda. Nubwo ntamukurikirana cyane ngo menye gahunda ze, ariko uwo yaba ari we wese ubu nta na kimwe nitayeho."
Kwizera Olivier ni izina rimaze igihe rivugwa cyane muri Afurika, cyane cyane muri Nigeria, bitewe n'uruhare amaze igihe agira mu kuzamura impano z'abakiri bato muri iki gihugu binyuze mu gusubiramo ibihangano byabo bigakundwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratie
