"Batwitege umwaka utaha"-Perezida wa Kiyovu yarahiriye kudasubiramo amakosa bakoze

"Batwitege umwaka utaha"-Perezida wa Kiyovu yarahiriye kudasubiramo amakosa bakoze

 Jun 17, 2022 - 03:06

Nyuma yo kubura igikombe cya shampiyona arushwa inota rimwe, perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yijeje abakunzi ba Kiyovu n'abanyarwanda muri rusange ko iyi kip muri shampiyona itaha izaba ikomeye kurushaho.

Amakipe amwe yamaze gusoza shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, APR FC na Kiyovu Sports zari zigikubana birangira APR FC irushije Kiyovu Sports inota rimwe.

Iyi kipe yagiye ibona amahirwe mu bihe bitandukanye yo kuba yafata umwanya wa mbere, ariko bikarangira ikoze amakosa igatakaza amanota bya hata na hato.

Kiyovu Sports yahatanye kugeza ku munsi wa nyuma

Nyuma yo gutsinda Marine FC 2-0 barase igikombe cya shampiyona, perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yaganiriye n'itangazamakuru avuga uko babyakiriye, ndetse atangaza ko ari ikipe yo kwitegwa muri shampiyona itaha.

Yagize ati:"Tuguye munsi y'urugo, ariko ngira ngo icyo dushoboye twarakigaragaje muri shampiyona dusoje uyu munsi. Ngira ngo amakosa twakoze turayazi, twarayabonye. Ngira ngo igisigaye, ngira ngo Kwizigira(umunyamakuru) nk'uko twabiganiriye mu cyumweru gishize, batwitege shampiyona y'umwaka utaha.

"Umwaka utaha aya makosa yo gukubana ku munsi wa nyuma ntibizabamo. Ngira ngo byagiye bigaragara, aho twagiye dusitara ni amakosa yagaragaye twakoze. Tukaba ayo makosa twakoze atazasubira."

Ibi perezida arabivuga mu gihe abakunzi ba Kiyovu Sports batizeye ko ikipe bafite ubu izagaruka muri shampiyona itaha, dore ko nk'umutoza atari yongera amasezerano ndetse hakaba hari n'abakinnyi batandukanye byitezwe ko bazava muri iyi kipe.

Gusa iyi kipe nayo yatangiye gahunda zo kwiyubaka hakiri kare dore ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomoka muri Sudan, harimo rutahizamu Mano John na Sharaf Eldin Shaiboub Ali ukina hagati mu kibuga.

Kiyovu Sports yatangiye kwiyubaka