Kwibohora 28:Nyuma y'imyaka 28 u Rwanda rwibohoye, ruhago nyarwanda iracyafite ibiyiboshye

Kwibohora 28:Nyuma y'imyaka 28 u Rwanda rwibohoye, ruhago nyarwanda iracyafite ibiyiboshye

 Jul 4, 2022 - 08:01

Ku munsi abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bishimira umunsi wo kwibohora, abakunzi ba ruhago bo baracyarwana no kwibohora ingoyi zitandukanye zikiboshye ruhago nyarwanda.

Tariki ya 04 Nyakanga buri mwaka uba ari umunsi mukuru mu Rwanda aho abanyarwanda bizihiza umunsi wo kwibohora. Kuri uyu munsi tariki 04 Nyakanga 2022, ni imyaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye.

Nyuma yo kwibohora u Rwanda ni kimwe mu bihugu by'Afurika byihuta cyane mu iterambere bigaragarira amaso mu bintu bigiye bitandukanye, haba mu buvuzi, ubukungu, ibikorwa remezo, ubukerarugendo n'ibindi.

Nyuma yo kwibohora ku gihugu cyacu, buri gisata cyagiye kirwana no kwibohora ugasanga hari n'aho ibice bimwe byasize ibindi. Turebye muri siporo by'umwihariko umupira w'amaguru hari ibyo ruhago nyarwanda yabashije kwibohora, ariko hari n'izindi ngoyi zikiyiboshye.

Umupira w'amaguru mu Rwanda wibohoye iki?

N'ubwo abakunzi ba ruhago mu Rwanda badasiba kugaragaza ko hari byinshi ruhago nyarwanda itabaha kandi yagakwiye kuba ibaha yaba ku ikipe y'igihugu Amavubi ndetse n'amakipe bafana, ariko urebye wasanga umupira w'amaguru ufite ibyo wibohoye.

Ibikorwa remezo no kwakira imikino

Mu myaka 28 ishize, abanyarwanda babanje kurwana n'ibisigisigi bya Genocide yakorewe abatusti mu 1994, no gusubiza ubuzima ku murongo butarimo ivangura ry'amoko.

Muri iki gihe havuguruwe sitade zitandukanye mu Rwanda ndetse izindi zirubakwa. Ubu iyo utekereje sitade mu Rwanda haza Sitade Amahoro, Stade ya Kigali i Nyamirambo, stade mpuzamahanga ya Huye, stade Umuganda, Muhanga, Bugesera ndetse n'izindi zifasha mu kwakira imikino.

Aya masitade n'ibikorwa remezo birimo amahoteri nibyo byafashije u Rwanda kugenda rwakira amarushanwa atandukanye mu mupira w'amaguru ku ruhando nyafurika. 

Amwe mu marushanwa akomeye yakiriwe mu Rwanda, ni igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru muri 2009, icy’abatarengeje imyaka 17 muri 2011 ndetse n'igikombe cy'Afurika cyavakina imbere mu gihugu (CHAN) u Rwanda rwakiriye mu 2016.

U Rwanda rwakiriye CHAN mu 2016(Image:New Times)

Kwitabira igikombe cy'Afurika

N'ubwo imyaka ibaye 19 ikipe y'igihugu Amavubi itabasha kwitabira igikombe cy'Afurika (AFCON), ntitwakwirengagiza ko inshuro imwe yonyine iyi kipe y'igihugu yabashije kucyitabira hari nyuma y'imyaka icumi gusa u Rwanda rwibohoye.

Ibi byatunguye ibihugu bitandukanye by'Afurika no ku isi yose bitewe n'uko icyo gihe uwatekerezaga u Rwanda yahitaga yumva Jenoside, ntawatekerezaga ko icyo gihugu gifite umupira w'amaguru kugeza aho gishobora kubona itike yo gukina igikombe cy'Afurika.

Ingoyi y'ubukene

Biracyari urugendo rukomeye ku mupira w'amaguru mu Rwanda bitewe n'uko dushobora kwigereranya na bimwe mu bihugu bimaze kugira ubukungu bufatika mu mupira wabyo. Ariko ku rundi ruhande urebye ku kibazo cy'amafaranga, ruhago nyarwanda ifite kure yavuye n'aho igeze yiyubaka.

Iyo urebye mu myaka yo hambere mu Rwanda, mbere y'imyaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye, wasangaga gukina umupira w'amaguru bidahagije ngo bitunge ubikora. Gusa kuri ubu abainnyi b'umupira w'amaguru ni bamwe mu banyarwanda bahembwa amafaranga ashyitse, dore ko hari benshi bafite umushahara ugeza muri miliyoni kandi si abanyarwanda benshi bahembwa ayo mafaranga mu kandi kazi.

Umupira w'amaguru w'abari n'abategarugori

U Rwanda mu bisata byose ni igihugu kita cyane ku iterambere ry'umwana w'umukobwa ndetse n'abategarugori muri rusange, aho no mu mupira w'amaguru intero ari iyo.

Abari n'abategarugori bishimira ko ubu bafite shampiyona iba igomba kuba buri mwaka, bagahatanira igikombe kigatwarwa n'ikipe yabaye iya mbere. Ibi ni ibintu bitahozeho, noneho by'akarusho FERWAFA irategura igikombe cy'amahoro mu bagabo, ikanategura mu bagore.

Muri rusange ibi nibyo by'ingenzi umupira w'amaguru wagagajemo iterambere cyane ku rwego rwo hejuru, n'ubwo nabwo hose bidahagije. Dushobora kuvuga ko ubu ruhago nyarwanda irimo amafaranga, ariko ahari ntahagije ngo adufashe guhangana ku rwego nyafurika.

Yaba mu marushanwa y'abagore dushima ko asigaye ategurwa, ariko imbaraga zishyirwamo ntizihagije ngo ibe imikino yakurura imbaga ndetse aba bategarugori babashe guhagararira u Rwanda ku buryo bukwiye.

Haracyari ibyo umupira w'amaguru ugomba kwibohora!

Mu by'ukuri n'ubwo twabonye byinshi umupira w'amaguru wateyemo imbere nyuma yo kwibohora, ruhago nyarwanda ni igice gikunzwe n'abanyarwanda benshi ariko abo bayikunda bakaba bababazwa n'uko batabonamo ibyishimo bihaza ibyifuzo byabo bitewe n'ibiburamo.

Uko bucya n'uko bwije ikizere cy'abakunzi ba ruhago mu Rwanda kigenda kiyoyoka kugeza aho bamwe bumva ko bayireka bagakurikira umupira w'amaguru w'amahanga. Ibyo uyu mupira w'amaguru usabwa kwibohora byo ni byinshi.

Kwimakaza ubunyamwuga

Ni kenshi mu mupira w'u Rwanda hajya habamo ibibazo akenshi hakibazwa impamvu bidakemuka ariko impamvu ifatika ikabura. Usanga abantu benshi bari mu mupira w'amaguru mu Rwanda batiteguye kwigira ku bandi badusize ngo tumenye ko ruhago atari akantu twihariye, ahubwo dushobora kwigira ku bandi.

Aha twavuga mu bijyanye no kubaka inzego z'ubuyobozi, gupanga imikino, amategeko y'imikino, ndetse n'ibindi bitandukanye bikorwa bitandukanye n'uko bisanzwe bigenda.

Ingoyi y'imyumvire

Hari imvugo ikunze gukoreshwa ngo "Byose ni mu mutwe". Burya ibintu byinshi bipfa biba byahereye mu mitekerereze ya muntu. Imyumvire ni kimwe mu bintu bikiziritse iterambere rya ruhago mu Rwanda.

Si rimwe si kabiri humvikanye ikibazo cy'amarozi mu mupira w'amaguru mu Rwanda, ndetse ingero zirahari z'ibyagiye biba ndetse bigasiga icyasha igihugu cyacu no ku ruhando mpuzamahanga.

Hari benshi mu bari mu mupira w'amaguru batumva ko ukwiye kwitegura neza ugatsinda, ahubwo bizera ko mu gihe utakoresheje amarozi ntacyo ushobora kugeraho. Gusa ikibazo wakwibaza, abayakoresheje bageze he? Igisubizo ni ko abashyirwa mu majwi yo kuyakoresha nta hakomeye twigeze tubona abageza.

Imyumvire ni kimwe mu bikiboshye ruhago nyarwanda(Image:Igihe)

Abatizereye mu marozi, bizerera mu gutegurana. Ubwo aha uhita ugaruka ku kubona intsinzi zitanyuze mu mucyo. Ni ikibazo gikomeye gikunze kuvugwa mu mupira w'amaguru ariko bigakomeza kugorana kubona ikimenyetso simusiga by ruswa no kugura imikino bigarukwaho buri munsi muri ruhago nyarwanda.

Gusa burya umunyarwanda yaciye umugani ngo "Nta nduru ivugira ubusa i musozi" hari igihe cyazagera ababikora bakabona bo bibeshya bagahitamo inzira ikwiye.

Abanyarwanda bakwiye kwibohora imyumvire ipfuye iri mu mupira w'amaguru, bakamenya ko hari ibimeze nk'ikita rusange ukwiye gukurikiza mu gihe ushaka kugira aho ugera muri ruhago.

Ibibazo byinshi bikiri mu mupira w'amaguru mu Rwanda bishingira mu buryo gahunda zishyirwa mu bikorwa. Ikibazo gikomeye ariko ku rundi ruhande cyoroshye, gusa bisaba gufata umwanzuro ukava mu murongo warimo ukajya mu murongo nyawo.