Wari umukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda aho Kiyovu Sports yari yakiriye Espoir FC kuri stade ya Kogali i Nyamirambo.
Ni umukino Kiyovu Sports yari ikurikijeho nyuma y'uko umunsi wa 13 wasize Kiyovu Sports itakaje umwanya wa mbere ubwo yari imaze kunganya na Etoile de L'Est ubusa ku busa.
Uyu rero wari umwanya mwiza kuko abafana ba Kiyovu banateganyaga ko mukeba APR FC ishobora guteshwa amanota na AS Kigali zagombaga gukina.
Amakipe yombi yatangiye yatakana agaragaza ko ashaka ibitego.
Ku munota wa 39 ikipe ya Espoir FC yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Nkurunziza Felcien. Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe ya Espoir FC ikiri imbere n’igitego kimwe ku busa.
Igice cya kabiri cyaje gutangira ikipe ya Kiyovu Sports yakosoye byinshi, iza inashaka kureba ko yabona igitego cyo kwishyura.
Ku munota wa 48 ikipe ya Kiyovu Sports yaje kubona igitego cya mbere cyo kwishyura icyo yari yatsinzwe, igitego cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Thierry Ndayishimiye.
Ku munota wa 65 ikipe ya Kiyovu Sports yongeye kubona ikindi gitego cyatsinzwe na Abedi Bigirimana.
Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kugenda irusha ikipe ya Espoire Fc, gusa ariko ikipe ya Espoire Fc yakomeje kwihagararaho.
Ku munota wa 81 umutoza w’ungirije wa Kiyovu Sports ‘Rwaka’ yaje guhabwa ikarita y’umuhondo.
Uyu mukino warangiye ikipe ya Kiyovu Sports itsinze Espoir FC, watumye iyi kipe iba ifashe umwanya wa mbere mu gihe APR FC itarakina na AS Kigali.
Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Kiyovu Sports yatsinze Espoir FC


Imvura yari nyinshi i Nyamirambo
