Abakinnyi ba Team Rwanda batangiye imyitozo mu Misiri bitegura shampiyona nyafurika

Abakinnyi ba Team Rwanda batangiye imyitozo mu Misiri bitegura shampiyona nyafurika

 Mar 22, 2022 - 04:42

Abakinnyi 10 bahagarariye Ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare Team Rwanda, bakoreye imyitozo ya mbere mu Misiri aho bitabiriye Shampiyona Nyafurika.

Shampiyona Nyafurika y’Umukino w’Amagare igiye gukinwa ku nshuro ya 16 biteganyijwe ko izaba ku wa 22-27 Werurwe 2022, u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi bari mu byiciro bitandukanye kuva ku ngimbi n’abangavu kugera ku bakuze.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Werurwe 2022 ni bwo aba bakinnyi bakoze imyitozo ya mbere yabereye mu Mujyi wa Sharm El-Sheikh ari na wo bazarushanirizwamo, aho bahagurutse mu Rwanda tariki 19 Werurwe 2022 berekeza mu Misiri.

Aba bakinnyi ba Team Rwanda berekeje mu Misiri ni abatoranyijwe mu bakinnyi bagera kuri 21 bari bamaze iminsi 10 bari mu mwiherero wo kwitegura irushanwa mu Karere ka Bugesera.

Aba barimo Mugisha Moïse, Nsengimana Jean Bosco, Uhiriwe Byiza Renus, Mugisha Samuel na Muhoza Eric, baheruka kwitabira Tour du Rwanda 2022 yakinwe ku wa 20-27 Werurwe 2022.

Team Rwanda yitabiriye Shampiyona Nyafurika mu Misiri ku nshuro ya kane nyuma yo gukina iyo mu 2013, 2017 na 2021.