Tour du Rwanda: Mu gace katangijwe na Perezida wa Repubulika, Mugisha Moise ari kwitwara neza

Tour du Rwanda: Mu gace katangijwe na Perezida wa Repubulika, Mugisha Moise ari kwitwara neza

 Feb 27, 2022 - 08:14

Kuri iki cyumweru hari gukinwa agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022.

Ni agace ka nyuma katangijwe na Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika  Paul Kagame na Minisitiri wa siporo na abandi bayobozi bo mu ishyirahamwe ry'isiganwa rya amagare mu Rwanda. Aka gace katangiriye  kuri Canal Olympia bazenguruka uduce twa Kigali ndetse akaba ari naho barasoreza aho bagenda ibirometero 75.3

Uko inzira yose iteye: CANAL OLYMPIA – ROUNABOUT REBERO – GIKONDO MEREZ 2 – ROUDABOUT MEREZ1 – JUNCTION RWANDEX 1 – KANZAIRE – KANOGO ROUNDABOUT – RUGUNGA – CERCLE SPORTIF – RWAMPARA - SEGEMU –ECOLE CONGOLAISE- ROUNDABOUT MEREZE1 – MEREZ2 – ROUNDABOUT REBERO – KIMISANGE – MIDUHA –ERP – TAPI ROUGE – KIMISAGARA – KWAMUTWE – ONATRACOM – COLLEGE APACOPE – JUNCTION YAMAHA –KINAMBA – POID LOURDS –ROUNDABOUT KANOGO – RUGUNGA – CERCLE SPORTIF – RWAMPARA – SEGEMU –ECOLE CONGOLAISE – ROUND ABOUT MEREZ – MEREZE 2 – ROUNDABOUT REBERO X3

Iri siganwa ryatangiye Nathaniel Tesfazione ariwe wambaye umwenda w'umuhondo, ndetse akaba akomeje kureba uko yakwegukana iyi Tour du Rwanda 2022.

Ku isaha ya saa 11:55 abasiganwa barimo bazamuka kwa Mutwe ku nshuro ya kabiri, ndetse icyo kwishimira nuko umunyarwanda Mugisha Moise ukinira Protouch yabashije gutsindira ayo manota yo kuzamuka kwa Mutwe ku nshuro ya kabiri.

Ibi bivuze ko basigaje kuhazamuka inshuro imwe gusa ubundi bagasoza aka gace ka munani. Mu birometero 75.3 bamaze kugenda ibirometero birenga 40, ibi bivuze ko bari gusatira amasaha yo gusoza.

Biteganyijwe ko ku isaha ya 12:30 aribwo baraba basoza dore ko bahagurutse saa 10:00 ku Irebero kuri canal Olempia.

Perezida wa repubulika Paul kagame yatangije agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022(Image:@paulkagame instagram)

Kuri iki cyumweru harasozwa Tour du Rwanda(Net-photo)