Jadon Sancho n'abamuhagarariye ntibishimiye amagambo y'umutoza Ralf Rangnick

Jadon Sancho n'abamuhagarariye ntibishimiye amagambo y'umutoza Ralf Rangnick

 Jan 21, 2022 - 09:16

Uruhande rwa Jadon Sancho ntirwashimishijwe n'uburyo Ralf Rangnick yasobanuye impamvu uyu mwongereza atari kwitwara neza muri Manchester United.

Urwambariro rwa Manchester United ruvugwamo ibibazo by'abakinnyi batishimye kuva Ralf Rangnick yahagera, kandi yaraje afatwa nk'uje gukemura ibibazo.

Uyu mutoza wasinye amezi atandatu muri iyi kipe, yahise ahura n'ibibazo by'abakinnyi benshi bashakaga kuva muri iyi kipe, ahanini bitewe n'imikinire mishya yari yazanye.

Nyuma y'inkuru nyinshi za Cristiano Ronaldo, ubu hagezweho Jadon Sancho bivugwa ko atishimiye amagambo umutoza Ralf Rangnick yamuvuzeho asobanura impamvu atari kwitwara neza.

Ikinyamakuru The Times gitangaza ko Jadon Sancho n'abamuhagarariye batishimiye ukuntu Rangnick yavuze ko Sancho atari kwitwara neza  kubera impamvu zishingiye ku mitekerereze.

Uyu musore w'imyaka 21 yagiye muri Manchester United mu mpeshyi ishize ubwo yari avuye muri Borussia Dortmund, ariko ntarabasha kugaragaza ko miriyoni 73 z'amapawundi yaguzwe zari zikwiye koko.

Abakunzi ba ruhago benshi bibaza impamvu uyu musore atarabasha gukora nk'uko yabigenzaga muri Dortmund, ariko umutoza we Ralf Rangnick nawe yagize uko abisobanura.

Rangnick yagize ati:"Ni shampiyona zitandukanye, amarushanwa atandukanye, ni shampiyona y'imbaraga cyane.

"Ubu afite imyaka 21, akinira imwe mu makipe ya mbere ku isi. Ndatekereza ko mu mutwe we harimo byinshi agomba gukora hano.

"Ariko mu myitozo, buri gihe iyo mubona mu myitozo, aba yigaragaza ndetse ni umwe mu bakinnyi beza tugira mu myitozo.

"Ubu ni gutegereza igihe azagaragaza urwego nk'urwo mu kibuga.

"Buri wese yari yiteze ko azaba umwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi kipe. Ibyo bishingiye mu mutwe no mu marangamutima, ni ibihe bigoye cyane kurenza ibyo muri Borussia Dortmund.

"Ariko iyo niyo ntambwe agomba gutera kugira ngo abe umukinnyi ukomeye muri iyi kipe mu myaka 10 iri imbere."

Mu magambo ya Ralf Rangnick byumvikana ko yikuraho uruhare mu kuba Jadon Sancho atari kwitwara neza, ahubwo akavuga ko akazi ari ak'uyu musore.

Jadon Sancho amaze gutsinda igitego kimwe ndetse nta mupira wavuyemo igitego yatanze mu mikino 17 ya Premier league amaze gukina muri uyu mwaka w'imikino.

Uruhande rwa Sancho ntirwashimishijwe n'amagambo ya Rangnick(Image:Marca)

Rangnick aracyarwana no gusubiza Man.Utd ku murongo(Net-photo)