Ni imikino y'umunsi wa 26 wa shampiyona y'u Rwanda yabereye ku bibuga bitandukanye ndetse ikinwa n'amakipe afite intego zitandukanye muri uyu mwaka w'imikino, yaba ashaka igikombe, arwana no kutamanuka, ndetse n'andi.
Umukino wari utegerejwe cyane kurusha indi wabereye i Rusizi aho Espoir FC yakiriye APR FC, mu mukino watangiye ku isaha ya saa 15:00.
Aha Espoir yari ifite abafana bari mu bice bitatu. Hari abafana basanzwe bayifana, abafana basanzwe bafana Rayon batajya bifuriza intsinzi APR FC, ndetse by'umwihariko n'abafana ba Kiyovu Sports ihanganiye igikombe cya shampiyona na APR FC kugeza kuri uyu munota.
Ni umukino utigeze woroha ku mpande zombi dore ko wagaragayemo akavagari k'ibitego byanatumye uryohera abawukurikiye yaba ku kibuga, kuri murandasi cyangwa se no kuri radiyo.
APR FC niyo yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 10 gusa. Ni nyuma y'uko Ndayishimiye Dieudonne yarekuye ishoti rikomeye, umuzamu wa Espoir FC ananirwa kuwufata ngo awugumane Djuma ahita atsinda icyo gitego.
Ariko ntibyatinze cyane kuko ku munota wa 35 gusa Mbonyumwami Taibu yishyuye igitego ku ruhande rwa Espoir FC, bakarinda bajya kuruhuka amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Bakiva kuruhuka ku munota wa 51 gusa Nshuti Innocent yahise atsinda igitego cya kabiri ku ruhande rwa APR FC. Ni umupira wari urekuwe na Manishimwe Djabel umupira ukubita ipoto, Innocent ahita atsinda.
Nyuma y'iminota irindwi gusa Espoir FC yagerageje kwishyura, ku munota wa 58 Ndikumana Tresor arekura kufura Ishimwe Pierre agerageza kuwukuramo ariko umupira ukubita ipoto uvamo.
APR FC kandi yatsinze igitego cya gatatu gitanga umutekano ku ntsinzi, cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 79. Ni umupira yarekuriye inyuma y'urubuga rw'amahina umanukira mu nshundura.
Nshuti Innocent yatsindiye APR FC ibitego bibiri
Espoir FC yakomeje gukina igaragaza ko imenyereye ikibuga ariko igitego kikabura. Gusa ku munota wa kabiri w'inyongera Mbonyumwami Taibu yongeye gutsindira Espoir FC igira ibitego bibiri, birangira Espoir itsinzwe APR FC 2-3.
Ikipe ya APR FC yahise igira amanota 60 ikaba iri kurusha Kiyovu Sports amanota ane iri ku mwanya wa kabiri ariko ikaba ifite umukino ejo aho izakira Bugesera FC.
Ku rundi ruhande mu mukino watangiye ku isaha ya saa 12:30 Rayon Sports yongeye kunganya na Gicumbi FC nk'uko byagenze mu mukino ubanza. Amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2, aho Rayon Sports yatsindiwe na Essomba Willy Onana, naho Gicumbi FC itsindirwa na Destin bose batsinze ibitego bibiri.
Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu:
Mukura VS 2-2 AS Kigali
Gorilla FC 0-0 Rutsiro FC
