Wari umukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona y'u Rwanda wakinwe kuri uyu wa mbere mu gihe wari kuba ku wa Gatandatu ariko ukimurwa kubera gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi zari ziteganyijwe kuri uwo munsi mu karere ka Rubavu.
Ni umukino Kiyovu Sports yinjiyemo ibizi neza ko iri kurushwa amanota ane na APR FC iri ku mwanya wa mbere, kuko yo yari yamaze gutsinda Etoile de l'Est ibitego bitatu byose kuri kimwe.
Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere gitsinzwe n'umugande Muzamiru Mutyaba ku munota wa 18, ku mupira yahawe na Mugenzi Cedric wakinaga ku ruhande rw'iburyo.
Ku munota wa 38 Kiyovu Sports yabonye kufura yatewe na Emmanuel Okwi, Mugenzi Bienvenue ashyizeho umutwe umupira ukubita ipoto uvamo mu gihe abafana bari babaze igitego cya kabiri.
Igice cya mbere cyarangiye ari icyo gitego kimwe cya Kiyovu Sports ku busa bwa Rutsiro FC, ubundi abakinnyi bajya kumva inama z'abatoza mu rwambariro.
Bavuye kuruhuka ku munota wa 55 myugariro wa Rutsiro FC Iragire Saidi yagize atya ashyira hasi Emmanuel Okwi wari umwambuye umupira mu rubuga rw'amahina, umusifuzi ahita atanga penariti ndetse Saidi yerekwa ikarita ya kabiri y'umuhondo asohoka mu kibuga.
Penariti yahise iterwa neza na Emmanuel Okwi, ikipe ya Kiyovu Sports iba ibonye igitego cya kabiri, abafana bayo batangira kwizera ko amanota atatu barayacyura.
Ku munota wa 72 nibwo Bandu Olivier wa Rutsiro FC nawe yeretswe ikarita ya kabiri y'umuhondo asohoka mu kibuga. Uyu musore yakoze ku mupira n'intoki abishaka ubwo Serumogo Ali yari arenguye, maze umusifuzi ahita amwereka ikarita y'umuhondo isanga indi yari yabonye biba ikarita itukura.
Bigirimana Abedi wari winjiye mu kibuga asimbuye nawe yabonye igitego ku munota wa 79 nyuma y'umupira yari ahawe na Emmanuel Okwi, ndetse Ishimwe Saleh nawe wasimbuye abona igitego ku munota wa 90.
Kiyovu Sports kandi yahushije ubundi buryo bwa Muhozi Fred, aho uyu musore yarekuye ishoti umuzamu awukuramo ukubita ipoto uvamo.
Iyi ntsinzi y'ibitego 4-0 yatumye Kiyovu Sports ihita igira amanota 56 ikaba irushwa inota rimwe na APR FC iri ku mwanya wa mbere.
Uyu wari umunsi wa 25 urangiye, mu gihe abenshi bategereje umunsi wa 27 uriho umukino wa APR FC na Kiyovu Sports zihataniye igikombe. Bivuze ko hasigaye umukino umwe ubundi aya makipe akihurira.
Uko urutonde ruhagaze nyuma y'umunsi wa 25