Umukinnyi utsinda igitego hagapfa icyamamare yongeye gutsinda undi yitaba Imana

Umukinnyi utsinda igitego hagapfa icyamamare yongeye gutsinda undi yitaba Imana

 Apr 5, 2022 - 17:05

Nyuma y'igihe kitari gito abakunzi ba ruhago benshi bemera ko iyo Aaron Ramsey atsinze igitego hapfa icyamamare, uyu mugabo yongeye gutsinda nyuma y'igihe adatsinda nabwo hapfa icyamamare.

Aaron Ramsey wahoze akinira ikipe ya Arsenal mu Bwongereza, yongeye gutsinda igitego abafana bagaruka ku byajyaga bimuvugwaho ko iyo atsinze igitego hapfa umu-star.

Nyuma y'imyaka ibiri bitameze neza mu ikipe ya Juventus, uyu munya-Wales w'imyaka 31 yatijwe mu ikipe ya Rangers yo muri Scotland ndetse yayitsindiye igitego cya mbere mu mpera z'icyumweru gishize.

Mu mukino w'amakipe abiri ahora ahanganye muri Scotland ariyo Rangers na Celtic wabaye ku cyumweru, Aaron Ramsey yatangiye afungura amazamu ku ruhande rwa Rangers ku munota wa gatatu gusa, ariko ibitego bibiri bya Rogic na Carter-Vickers byatumye Celtic isoza itsinze umukino.

Nyuma gato byahise bitangazwa ko umwongereza June Brown wari uzwi cyane mu ikinamico ya  Easternders inyura kuri BBC, yitabye Imana ku myaka 95.

June Brown wakinaga muri Eastenders yitabye Imana(Image:Getty)

Uyu mwongerezakazi yari umukinnyi ukunzwe cyane muri Eastenders ya BBC, dore ko ayikinnyemo imyaka myinshi aho yakinaga yitwa Dot Cotton kuva mu 1985.

Abakunzi ba ruhago benshi mu Bwongereza bahise batekereza ko byatewe n'uko Aaron Ramsey yari yatsinze igitego kuri uwo munsi, hakaba hagombaga gupfa umuntu w'icyamamare nk'uko byahoze mu myaka yashize.

Iki gitekerezo cyatangiye mu 2009 ubwo umunyapolitiki w'umunyamerika witwa Ted Kennedy yitabaga Imana, nyuma y'iminsi mike Aaron Ramsey atsinze Portsmouth igitego ubwo yari akiri muri Arsenal.

Ibi kandi byongeye mu 2011 ubwo Aaron Ramsey yatsinze igitego bakina na Manchester United, nyuma y'umunsi umwe hagahita hatangazwa urupfu rwa Osama Bin Laden wishwe n'ingabo z'abanyamerika.

Kuva muri Arsenal bizwi ko iyo atsinze igitego hapfa icyamamare(Image:Sky sports)

Nanone kandi byongeye kuba aho Steve Jobs na Colonel Gaddafi nabo bitabye Imana nyuma y'uko uyu musore yabaga yatsinze ibitego.

Urutonde rw'amazina y'ibyamamare bivugwa ko bazize ibitego bya Aaron Ramsey yo ni menshi. Aho hari Bruce Forsyth, Whitney Houston, David Bowie, Richard Attenborough, Paul Walker, Alan Rickman, Robin Williams, Nancy Reagan, ndetse n'abandi bagenda bavugwa n'abafana.

Kuri ubu ni benshi bizeye ko June Brown wakinaga muri Eastenders ya BBC yaba ariwe uheruka kuzira igitego cya Aaron Ramsey, n'ubwo abo bapfa bose haba hari impamvu zigaragazwa zabahitanye.

Ramsey yatsinze igitego cya mbere muri Rangers(Image:Willie Vass)

Mu 2016, Aaron Ramsey yabajijwe kuri ibi, avuga ko ari ibitekerezo by'ubucucu biri aho mu bantu gusa. Aganira na SunSport yagize ati:"Ni ibihuha by'ubusazi n'ubugoryi gusa. Ku bw'amahirwe make abantu bapfa buri munsi.

"Sinzi impamvu cyangwa uko byatangiye ariko byakomeje kunkurikira. Ariko ntibinkanga. Abantu barapfa buri munsi - nta gihe badapfa."

Aaron Ramsey yakomeje avuga ko unakoze ubushakashatsi wasanga hari abantu bagiye bapfa igihe Cristiano cyangwa Messi babaga batsinze ibitego, ariko ngo ntazi impamvu buri gihe babihuza nawe.