Kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya Rayon Sports yahuye n'uruva gusenya ku munsi wa 14 wa shampiyona ubwo yari yakiriye ikipe ya Marines bikarangira aba bahungu b'i Rubavu banyabitse Rayon Sports ibitego bitatu byose ku busa.
Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yinjiyemo ibura bamwe mu bakinnyi bayo basanzwe bayifasha cyane aribo Muvandimwe JMV, Nizigiyimana Karim Mackenzie na Nishimwe Blaise bari batemerewe gukina umunsi wa 14 kubera amakarita.
Ni mu gihe kandi hari hari n'ikindi kibazo cya Essomba Willy Onana usanzwe ayifasha cyane mu kubona ibitego ariko ubu akaba afite ikibazo cyu’imvune.
Nyuma y'uyu mukino umutoza w'agateganyo wa Rayon Sports witwa Lomami Marcel yatangaje ko aba bakinnyi yaburaga ari kimwe mu byamukomye mu nkokora bigatuma atsindwa.
Lomami yagize ati: “urebye nta kintu kiri kubura ni uko dutsinzwe ariko nta kintu kibura ni abakinnyi banjye babuze kuko iyo baza kuba bahari ndumva ko twari gukora ibishoboka kuko nibo bari bamaze kumenyerana, urumva nari mfite abakinnyi benshi bari basanzwe badakina n’abandi bari bavuye mu burwayi.”
Lomami kandi yabajijwe niba haba habayeho kwibeshya ubwo yakoraga impinduka mu gice cya kabiri hakavamo Mugisha François Master hakajyamo Niyonkuru Sadjati, ikiniga cyamufashe kuvuga biramugora.
Yasubije ati:"ntakwibeshya byaba birimo kuko twifuzaga y’uko twataka, Master ntabwo yakinnye nabi twifuzaga ko Iranzi aguma hariya inyuma, Sadjati nari namubwiye ko aguma hariya hagati ku buryo afasha ba rutahizamu bacu abaha umupira wa nyuma kuko twakinaga dusa n’abugarira, twageze aho turavuga ngo reka dufungure dukine, yego hari imipira yagiye atakaza asubiza inyuma niyo yatuzaniye ikibazo (aha nibwo ikiniga cyahise kimufata kuvuga biranga), ni uko.”
Rayon Sports yanyagiwe na Marines(Image:Rwanda Magazine)

Lomami Marcel avuga ko abakinnyi yaburaga ari kimwe mu byatumye atsindwa(Image:Rwanda Magazine)

