Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru 'Lil Ommy', Diamond ntiyazuyaje kuvuga ko yumva ubuhanzi butitabwaho uko bikwiye n’ubuyobozi bw’igihugu cya Tanzania.
Yagize ati: “Ntabwo ntekereza ko badufata nk’urwego rukomeye.”
Diamond yagaragaje ko hari itandukaniro rikomeye hagati y’ishoramari rishyirwa mu mikino n’irijya mu myidagaduro, haba mu muziki ndetse no mu itangazamakuru.
Yasobanuye ko nubwo atarwanya iterambere ry’imikino, atishimira uburyo ubuhanzi busigara inyuma kandi ari bwo bukomeje kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Mu magambo yakuruye impaka, Diamond yagaragaje ko ibihugu bimwe byo mu karere byateye imbere mu guteza imbere imyidagaduro kurusha igihugu cye, atanga urugero ku Rwanda.
Yagize ati: “Ni gute u Rwanda rwubaka Arena mbere yacu?”
Uyu muhanzi agarutse kuri ibi nyuma yo gushyira ahanze indirimbo “Happy” irigukundwa n’abatari bake, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
