Rayvanny akomeje kwanikira abarimo Diamond Platnumz

Rayvanny akomeje kwanikira abarimo Diamond Platnumz

 Nov 8, 2022 - 06:54

Umuhanzi Rayvanny wo muri Tanzania akomeje kugwiza ibigwi ahigitse abarimo Diamond Platnumz wahoze ari umukoresha we.

Umuhanzi Raymond Shaban Mwakyusa wamamaye mu muziki wa Africa nka Rayvanny wahoze abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Wasafi Label ya Diamond Platnumz, kuri ubu yakoze agahigo katari kakorwa n’undi muhanzi wo muri Africa y’iburasirazuba. Ni ibintu akomeje kwisangiza mu gihe aciye kuri Diamond Platnumz, Harmonize, Ali Kiba n’abandi b’ibihangange.

Mu mpere z’iki cyumweru kirangiye, nyuma y’uko Rayvanny yerekeje muri Africa y’epfo agasinya amasezerano ya miliyari n’ikigo cyitwa Ziki Media kizajya gicuruza imiziki ye, yahise yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu aho yegukanye igihembo cya Diafa mu bihembo byatangiwe muri Dubai.

Tariki 05 Ugushyingo 2022 Rayvanny wari watumiwe mu itangwa ry’ibihembo bya Diafa awards 2022 yahise ahabwa igihembo cy’umuhanzi mpuzamahanga wahize abandi mu mwaka wa 2022.

Rayvanny yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Africa y'iburasirazuba uririmbye muri DIAFA awards ndetse akanegukana igihembo cy'umuhanzi mwiza wahize abandi ku rwego mpuzamahanga.

Iki gihembo yabaye umuhanzi wa mbere ubikoze ukomoka muri Africa y’iburasirazuba, abikoze mbere y’ibihangange nka Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Harmonize, Ali Kiba n’abandi.

Rayvanny yegukanye iki gihembo nyuma y’indirimbo “Pele Pele” yakoranye n’umunya Albania Luana Vjollca.

Nyuma yo kwegukana iki gihembo, Rayvanny yagituye umukuru w’igihugu wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, avuga ko yamubaye hafi ndetse ko akwiye ikirenze ishimwe.

Rayvanny akomeje guca uduhigo twananiye abandi

Rayvanny kandi aciye aka gahigo nyuma y’uko muri 2021 yari yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere waririmbye mu itangwa ry’ibihembo rya MTVEMA aho yahuriye ku rubyiniro n’umunya Colombia Maluma bahuriye mu ndirimbo “Mama Tetema”.

Muri 2022 Rayvanny yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo muri Africa y’iburasirazuba uciye agahigo ko kugira miliyoni 100 z’abamwumvise kuri Boom Play.

Rayvanny muri 2018 yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Africa y’iburasirazuba utwaye igihembo cya BET award, ibintu byananiye abandi bahanzi bo muri aka karere.

Rayvanny yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza mpuzamahanga muri DIAFA award 2022