Ntawe bamarana kabiri! Kanye West yatandukanye n’umukunzi we mushya

Ntawe bamarana kabiri! Kanye West yatandukanye n’umukunzi we mushya

 Dec 7, 2022 - 17:18

Umuraperi Kanye West yatandukanye n’uwari umukunzi we Juliana Nalu nyuma y'amezi 2 bakundana.

Umuraperi Omari Kanye West usigaye wiyita Ye, yatandukanye n’umukunzi we Juliana Nalu yarushaga imyaka 21 nyuma yo kumara amezi abiri gusa baryohewe n’urukundo.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Maily, Kanye West yabuze intama n’ibyuma nyuma y’uko agize ibihombo byatumye avanwa ku rutonde rw’abahanzi batunze miliyari y’amadorali y’america kubera imyitwarire yatumye kompanyi bakoranaga zimuvaho. Byongeye kuzamba nyuma y’uko n’uwari umukunzi we Juliana Nulu wo muri Brazil atangaje ko nawe yafashe utwangushye agasiga uyu muhanzi w’imyaka 45.

Umwerekanamideri Juliana Nulu wo muri Brazil, yatangaje ko yatandukanye na Ye binyuze kuri Instagram ubwo yaganiraga n’abafana be, hanyuma yabazwa iby’urukundo rwe na Kanye West akavuga ko atari mu rukundo [single].

Nulu ahamya ko yatandukanye na Ye, yabajijwe niba yemeranya n’umukunzi we Kanye West uvuga ko akunda byimazeyo Adolf Hitler.

Nulu yahakaniye kure ati “Ntimwongere kumbaza iby’urukundo kuko nta mukunzi mfite” (Single)''.

Urukundo rwa Kanye West na Nulu rwamaze amezi abiri gusa.

Icyakora ubwo uyu mukobwa yabazwaga icyatumye atandukana Ye, yavuze ko impamvu ari ize kandi ziri bwite.

Kuva Kanye West yatandukana na Kim Kardashian bakundanye imyaka isaga umunani bakabyarana abana bane, ntawe bakimarana kabiri, yakundanye n’abarimo Julia Fox, Juliana Nulu n’abandi.

Kuva Kanye West yatangira kuvuga ku Abayahudi no kugaragaza ko akunda Adolf Hitler wahoze ayobora Ubudage, amaze guhomba byinshi byatumye kuri ubu abarirwa akayabo ka miliyoni 400$ mu gihe yabarirwaga muri miliyari 5$.