Kanye West yavuze imyato Drake bahoze badacana uwaka

Kanye West yavuze imyato Drake bahoze badacana uwaka

 Oct 17, 2022 - 05:05

Umuraperi Kanye West uri mu bafite amazina manini mu muziki w’Isi, yavuze ko kuri we umuhanzi Drake ariwe muraperi ukomeye ku Isi.

Umuraperi Kanye Omari West wiyita Ye ariko wamamaye nka Kanye West mu ndirimbo nyinshi zakunzwe ku Isi akaba ariwe muhanzi ufite agatubutse kurusha abandi ku Isi aho atunze asaga miliyari 6$, yatatse umuhanzi mugenzi we Drake uri mu bahagaze neza.

Uyu muraperi Kanye West utajya upfa kuripfana, yatangaje ko Aubrey Drake Graham wamamaye nka Drake ariwe muraperi ukomeye wabayeho kuva Isi yaremwa.

Ni mu kiganiro cyihariye uyu muraperi yahaye ikinyamakuru Drink Champs, maze avuga ko Drake ari umuraperi wa mbere ukomeye ku Isi.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Intandaro yo kuvuga aya magambo n’uko Drake yari yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere ugejeje miliyoni 50 z’abamwumvise ku rubuga rwa Spotify rucuruza imiziki agahembwa na Fc Barcelona isanzwe ikorana narwo kwambara imipira iriho ikirango cy’igihunyira gisanzwe gikoreshwa n’uyu muhanzi.

Ni imipira bambaye bagiye guhura na Real Madrid, umukino batsinzwemo ibitego 3-1.

Kuwa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022 nibwo umuhanzi Drake yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere ugejeje miliyoni 50 z’abamwumvise kuri Spotify.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)