Mico The Best yatawe muri yombi

Mico The Best yatawe muri yombi

 Mar 6, 2023 - 06:06

Umuhanzi Mico The Best wakunzwe cyane mu ndirimbo Igare, yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yanyoye ibisindisha.

Mico The Best yatwe muri yombi ku wa 4 Werurwe 2023, kuri ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo akurikiranyweho Icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha.

Mico The Best yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa atwaye imdoka ahitwa Ruliba ku muhanda Kamonyi  Kigali agifatwa ahita ajyanwa Rwezamenyo. 

Iyo ufashwe utwaye kandi wasomye ku bisindisha, ufungwa iminsi itanu ndetse ugatanga Amande y'amafaranga angana n'ibihumbi 150 hatarimo amafaranga yo kwishyura imashini yateruye imodoka ye.

Mico The Best aherutse gusurutsa abantu mu bitaramo bya Tour du Rwanda Festival akaba afite n'indirimbo nshya irimo kunyeganyeza imihanda hirya no hino mu gihigu yise "Imashini".

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)