Umuraperi Daniel Hernandez wo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika wamenyekanye nka Tekashi 6ix9ine mu muziki, akaba yarakubiswe mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2023.
Byatangiye ubwo Tekashi 6ix9ine, yari mu nzu y'imyitozo ngororamubiri ( gym) n'inshuti ze muri Leta ya California muri USA, nibwo uyu mugabo yaje gukubitwa.
Nubwo yakubiswe, ariko akaba yakomeretse cyane ntiyahasiga ubuzima, akaba yahise ajyanwa mu bitaro igitaraganya.
Polisi ya Los Angeles muri California, ikaba yatangaje ko abakubise uyu muhanzi batari bafatwa ariko iperereza rikaba rigikomeje.
Ku rundi ruhande umwavoka w'uyu muraperi Lance Lazzaro akaba yatangaje ko umukiriya we yakubiswe n'abagabo bari hagati ya batatu na bane.
Uyu muhanzi bikaba bikekwa ko yaba yarakubiswe nabo mu gatsiko ke cyane ko mu minsi yashize yari yafunzwe azira gucuruza ibiyobyabwenge.
Tugarutse kuri Tekashi 6ix9ine, akaba amenyerewe mu misatsi y'ibara nk'iry'umukororombya ndetse kandi akaba azwi cyane kuri tatuwaje nyinshi, dore ko afite 69 zose ku mubiri we.
Muri rusange Daniel Hernandez akaba yaravutse ku wa 08 Gicurasi 1996, i New York muri USA, akaba amenyerewe nk'umuraperi uririmba indirimbo zirimo ubushotoranyi.
View this post on Instagram
