Abahanzi bataririmbiye intebe mu gitaramo cya Demarco bagiye mu nkiko

Abahanzi bataririmbiye intebe mu gitaramo cya Demarco bagiye mu nkiko

 Feb 3, 2023 - 02:01

Mu gihe hari hateganyijwe kuririmba abahanzi icyenda, byatunguranye cyane kuko abahanzi bane nibo bonyine bagiye ku rubyiniro abandi bataha bimyiza imoso.

Kubera ko bataririmbye, Sintex na bagenzi be barimo Spax, Dee Rug, Bishanya, Davy Ranks na Deejay Pius bamaze kubona umunyamategeko ugiye gukurikirana ikibazo cyabo kugeza bishyuwe.

https://thechoicelive.com/demarco-live-in-kigaliharirimbye-intorankwa-ku-bwitabire-bwabantu-100

Sintex yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko yababajwe cyane no kuba bataririmbye ndetse ntibanishyurwe kuko abishyuwe ari abaririmbye gusa naho utararirimbye yatashye yimyiza imoso.

Bagerageje kwegera uwari wateguye igitaramo kugira ngo bacoce ikibazo, birangira batumvikanye ndetse bishaka kuzamura amahane ariko bataha biyemeje ko bagiye gushaka umunyamategeko uzabakurikiranira ikibazo cyabo. 

Sintex yatangaje ko kandi hakiri amahirwe yo kuganira n'uwateguye igitaramo ibiganiro byagenda neza ntibagane inkiko ariko byasubira nka mbere bagahita bitabaza inkiko.

Ati “Abahungu bararakaye mbona bagiye kuvugana nabi n’uwateguye igitaramo, ndabinginga mbasaba ko twataha tukareba icyo amategeko ateganya ubundi tukazagana inkiko twishyuza ibyo batugombaga.”

Nyamara nubwo aba bahanzi bababajwe no kutaririmba, Ish Kevin na Chris Easy bo bari babibonye kare bakuramo akabo karenge hakiri kare.

Inkuru igaruka ku isezera ry'aba bahanzi 2 ku munota wa nyuma; https://thechoicelive.com/abahanzi-babiri-bikuye-mu-gitaramo-cya-demarco