Miss mushya wa Uganda yamenyekanye

Miss mushya wa Uganda yamenyekanye

 Mar 19, 2023 - 08:36

Nyuma y'imyaka 4, muri Uganda bongeye kubona Miss mushya mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2023.

Kubera icyorezo cya Covid-19, byatumye mu gihugu cya Uganda amarushanwa y'ubwiza adakomeza kuba nkuko byari bisanzwe ngo abantu babone umwanya wo gutora no kujya mu birori byo kwambika ikamba ry'ubwiza.

Mu birori byaraye bibereye UMA Multipurpose Hall, haririmbyemo abahanzi batandukanye harimo Levixone, Jackie Chandiru, B2C. Ibi ibirori byari biyobowe na Mitch Egwang afatanyije na Anita Fabiola.

Miss Hannah Karema niwe wegukanye ikamba rya Miss Uganda akaba afashe ikamba asimbuye Miss Oliver Nakakande warihawe mu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa kane.

Hannah Karema yatsindiye iri kamba nyuma yo gutorerwa ku manota 70,830 y'abamutoye binyuze kuri murandasi yatorerwagaho.

Miss Hannah Karema, yatsindiye kuzahagararira igihugu cya Uganda mu marushanwa y'ubwiza azabera Dubai, the United Arab Emirates, Karolina Bielawska.

Uretse kandi kuzahagararira igihugu, Miss Hannah yatsindiye ibihembo bitandukanye aho igikuru ari imodoka.

Miss Hannah Karema yize mu mashuri ya Seroma Christian High School. Kuri ubu akaba atuye Kisasi, Kampala, Uganda.

Batanu bahatanye na Miss Hannah Karema kugera ku musozo (Grand Final), ni Jerusha Muwanguzi, Jesca Sserwadda, Whitney Martha Ademun na Prossy Agwang.

Igihembo nyamukuru ku watsindiye ikamba rya Miss Uganda, ni imodoka nshya.

Miss Hannah Karema yambitswe ikamba ry'ubwiza muri uyu mwaka wa 2023.

Miss Hannah Karema n'ibisonga bye.

Byari ibyishimo kuri Miss Hannah nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye bose agatwara ikamba ry'ubwiza.