Zari yateye utwatsi abana be asanga umusore bahararanye

Zari yateye utwatsi abana be asanga umusore bahararanye

 Oct 21, 2022 - 11:20

Zari Hassan nyuma yo kwicazwa n’abana be bamubaza ku mpamvu batabana na se ndetse bakamusaba gusubirana na Diamond Platnumz, ntiyabikojejwe yisangiye Shakib bajya kurya ubuzima.

Zari Hassan wiyita Zari the boss lady ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram, ni umwe mu badakunze kumara kabiri batavugwa dore ko bimusaba gukora nibyo abenshi bavuga ko bidakwiriye gukorwa n’umubyeyi nk’uriya.

Zari Hassan kuri ubu yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza ko yagiranye ibihe byiza n’umukunzi we Shakib arusha imyaka 10 y’amavuko.

Zari Hassan mu kwerekana ko yagiranye ibihe byiza n’umukunzi we, yasangije amafoto abamukurikira kuri Instagram maze atera imitoma uyu mukunzi we bahararanye.

Zari Hassan yagize ati “Urumuri rw'umubiri wawe turanganiriza", ubu butumwa bwari buherekeje amafoto agaragaza ko yaryoheranye n’umukunzi we nawe utajindijemo kumusubiza mu magambo yuje imitoma myinshi.

Shakib, umukunzi wa Zari Hassan yahise avuga ati “Imitima ibiri yahindutse umwe”.

Nyuma yo guterana imitoma, abantu bahise batera agatima ku bibazo abana ba Zari Hassan na Diamond Platnumz, Latifah na Prince Nillan baherutse kwicaza aba babyeyi bombi bakabahata.

Kuwa 13 Nzeri 2022 ubwo Diamond Platnumz yari yasuye Zari Hassan babyaranye abana babiri aribo umukobwa Latifah Dangote n’umuhungu Prince Nillan, aba bana babwiye ababyeyi babo ko babashaka igitaraganya kugirango bagirane ibiganiro ku ntandaro yo gutandukana kwabo bituma batabana.

Latifah Dangote yabwiye Diamond Platnumz ko mama we yamubwiye ko ariwe watandukanyije umuryango, igihe Diamond Platnumz na Zari basaga n’ababuze icyo bavuga, umuhungu Prince Nillan yunzemo ati “Papa wowe, ufite undi mugore. Kandi nibyo byatumye mutandukana”.

Aba bana bavuze ko bashaka kubona umuryango wabo ubanye neza, babana nka Se na Nyina.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)


Icyakora abantu bakibona Zari n’uyu musore baryohewe n’ubuzima, batangiye kuvuga ko yateye umugongo icyifuzo cy'abana babo n’ubwo ntawuzi niba we na Diamond Platnumz hari icyo babiganiriyeho.

Zari Hassan n'umusore bakundana baryohewe n'ubuzima.