Munezero Aline uzwi nka Bijoux wamenyekanye cyane muri filime ya ‘Bamenya’, aherutse gutandukana na Lionel Sentore bashyingiranwe ariko urukundo rwabo rumara igihe gito cyane gishoboka bahita batandukana.
Nyuma y'uko abantu bari bakiri mu gihirahiro cy'uko batandukanye cyangwa batari batandukana, ku wa 19 Mutarama 2023 hamenyekanye amakuru y'uko Bijoux yabyaye ariko bimenyekana ko uwo mwana atari uwa Lionel Sentore ahubwo batandukanye kera uwo mwana bikaba bivugwa ko ise akomoka mu karere ka Rubavu.
Inkuru igaruka ku kubyara kwa Bijoux; https://www.thechoicelive.com/bijoux-yibarutse-ubuheta-yabyaranye-numugabo-uba-i-rubavu
Mu minsi yabyariyemo, Lionel Sentore yaje mu Rwanda igihe yabazwaga niba umwana Bijoux yabyaye ari uwe, yaratunguwe avuga ko agiye gushaka amakuru akamenya neza niba koko yarabyaye kubera ko aribwo yari akimenya ayo makuru.

Lionel Sentore na Bijoux bakoze ubukwe ku wa 8 Mutarama 2022.
Kuva Bijoux yatandukana na Lionel Sentore, ntabwo yongeye kujya avugwa mu rukundo urwo arirwo rwose hirya no hino uretse kuba nyuma y'aho gato yarabyaye umwana w'umuhungu.
Inkuru igaruka ku gutandukana kwa Bijoux na Lionel Sentore; https://www.thechoicelive.com/byajemo-kidobya-bijoux-na-lionel-sentore-baracyari-ingaragu
Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n'umusore bari bicaranye mu modoka, yavuze amagambo bisa nkaho arimo acyurira uwo bahoze bakundana ndetse bakanashakana.
Yagize ati :“Burya uzashake umugabo nyamugabo wifuza kuba umugabo ntuzashake umugabo wifuza kukugira umugore.’’

Bijoux ni umwe mu badakunze gushyira amakuru menshi ajyanye n'ubuzima bwe mu itangazamakuru akaba ariyo mpamvu yabaye aretse gutangaza izina rya papa w'umwana we wenda kuzuza amezi abiri.
