Shakira yongeye kurikoroza na Jimmy Buttler

Shakira yongeye kurikoroza na Jimmy Buttler

 Jun 1, 2023 - 03:49

Shakira nyuma yo kuvugwa mu rukundo n'abagabo batandukanye, ariko byose bikavugwa ko ari ibihuha, ubu biravugwa ko arurimo na Jimmy Buttler.

Shakira ntasiba guhuzwa n’abagabo batandukanye, kuva yatandukana na Gerard Pique. Uyu muhanzikazi wo muri Colombia, aharawe mu kuvugwaho inkundo nshya, cyane cyane kuva yahitamo kwimukira i Miami hamwe n’abahungu be Milan na Sasha.

Shakira kuva yava muri Spain yatangiye kuvugwa mu rukundo n'abagabo batandukanye 

Imibereho ye muri Amerika yarahindutse cyane. Mugihe yari muri Barcelona, Shakira ntiyigeze asohoka kandi yagaragaraga  nk’umuntu utishimye ufite agahinda, ariko i Miami ibintu biratandukanye rwose.

Agezeyo, yagaragaye yikinira, yishimira izuba rya Floride hamwe na Gisele Bundchen, ajya muri Formula 1 ari kumwe na Tom Cruise, atembera mu bwato hamwe na Lewis Hamilton ndetse areba n'imikino yanyuma ya NBA y'iburasirazuba hagati ya Miami Heat na Boston Celtics.

Muri imwe muri iyo mikino, ni ho ibihuha bye  na Jimmy Buttler umukinnyi wa Miami Heat Shakira aherutse no gutangira gukurikira kuri Instagram, byavutse.

Nubwo nta mafoto bombi bari kumwe, uyu muhanzikazi yagiye  yerekana ko ashobora kuba akunda uyu mugabo ukinira Miami Heat.

Shakira ubwe, aherutse gukongeza ibi bihuha ashyira inkuru ku mbuga nkoranyambaga, igizwe n’amagambo: “Heroic, Extraordinary, Awesome and Team”, bibyara ijambo HEAT.

Nyuma yogushyiraho aya magambo, Shakira yaragize  ati:”Uyu ni wo muvugo wange w’uyu munsi.

Shakira na Jimmy Buttler n'ubwo batarafotorwa bari kumwe gusa amagambo ya Shakira yaciye amarenga

Ariya magambo ya Shakira ashobora kuba wenda yerekeza gusa ku ntsinzi ya Miami iheruka, aho Butler yari umwe mu bakinnyi beza, cyangwa akaba ahishe ubundi ubutumwa butangaje kandi budasanzwe.

Butler w'imyaka 33 arushwa na Shakira imyaka 13, kandi afite umwana w'umukobwa yabyaranye na Kaitlin Nowak w’umunyamideli, ndetse mu 2020 yakundanye byimazeyo na Selena Gomez.