Ndambiwe kugaburira ibifu by’abandi! Niyo Bosco ari mu gahinda gakabije

Ndambiwe kugaburira ibifu by’abandi! Niyo Bosco ari mu gahinda gakabije

 Sep 28, 2022 - 09:02

Umuhanzi Niyo Bosco uri mu bahagaze neza mu muziki nyarwanda yatangaje ko ari mu gahinda gakabije ko kugaburira ibifu by’abandi nyamara we ahondobera.

Niyo Bosco wamenyekanye mu muziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo “Ubigenza Ute” yakoze ku mitima ya benshi, yasohotse mu mwaka wa 2020. Yavuze ko afite ubwoba bw’ahazaza ndetse ko atarimo gukunda uwo arimo kuba we ahubwo birutwa no kwigumira uko yari yimereye mbere.

Ati “Ntago ndimo gukunda umuntu ndimo kuba we. Ntago byumvikana neza ariko nkumbuye ahashize hange kurusha uko nshaka ahazaza hange. Ndaribwa n’umutima!

Niyo Bosco yavuze ko arambiwe kwerengagiza ibintu no kurenzaho mu buzima kandi ibintu birangira bimugarutse imbere.

Niyo Bosco yavuze ko arushye kugaburira ibifu by’abandi nyamara we agasigara amaramasa.

Ati “Ndambiwe kugaburira ibifu by’abandi icyange kigasigara iheruheru. Ndifuzako ibyo abantu bitako ari intsinzi kuri njye byakwibagirana hanyuma nkaharanira ishema ryange aho kwishingikiriza ku muntu ushaka kunyunyuza imitsi yihuse kandi akanzamukiraho naho ngewe ndimo gusubira inyuma.

Uyu muhanzi yavuze ko adashaka kugira uwo atunga intoki ahubwo byaba byiza yimenye Ati “Sinshaka kugira uwo ntunga intoki, gusa uwo mbwira uriyizi gusa nakubwirako ndimo ndakomererwa”.

Nyuma y'ubu butumwa, Niyo Bosco yasabye abantu kumusengera kuko akomerewe.

Niyo Bosco ni umuhanzi urebererwa inyungu n’inzu ifasha abahanzi ya MIE empire y’umunyamakuru Irene Mulindahabi ndetse iri tangazo akimara kurishyira hanze abenshi batekereje ko byaba bifitanye isano n’imibanire yaba bombi kuko nagerageje kuraranganya ibitekerezo bimugumuriza kuri iri tangazo ariko sinabonamo icya Irene Mulindahabi cyangwa Dorcas na Vestine basanzwe babana muri MIE empire.

Niyo Bisco yinjiye mu muziki muri 2020 nyuma yo kugaragaza impano idasanzwe mu kuririmba byatumye umunyamakuru Irene Mulindahabi wamukuye mu cyaro atangira kumufasha maze amukorera indirimbo nyinshi zakunzwe zituma uyu muhanzi yubaka ibigwi mu muziki nyarwanda.

Yakunzwe mu ndirimbo "Ubigenza Ute?' "Imbabazi' Ubumuntu" n'izindi.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)