Rema yatangaje ibintu bikomeye kuri nyina

Rema yatangaje ibintu bikomeye kuri nyina

 Apr 17, 2023 - 04:00

Icyamamare muri muzika Rema yatangaje ko ku myaka 17 amafaranga yose yabonaga yayahaga nyina.

Umuririmbyi wo muri Nigeria Divine Ikubor wamenyekanye nka Rema mu muziki yatangaje imbamutima ze ku mubyeyi we igihe yari imbere ya mikoro z'Abanyamakuru.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Z100 New York, yatangaje ko ubwo yari afite imyaka 17 aribwo yari yujuje miliyoni y'ama-naira ku nshuro ya mbere ariko yose akayaha nyina.

Ku bw'ibyo, akaba yavuze ko yayamuhaye kuko yari azi neza ko ariwe muntu wari uyakeneye, ati "Umuntu narinzi ko akeneye amafaranga yari mama. Kandi namuhaye buri kimwe cyose nashoboraga kubona."

Kuri iyi mpamvu, akaba yarakomeje agira ati" Gutwara imodoka mu mugi ku myaka 17 ndi umwana byari kuba ari ibintu byiza cyane, ariko sinashoboraga kubikora ngo bindyohere mu gihe mama nta modoka yari afite. Ubwo rero nagomba kumushyira imbere ya byose ."

Rema akaba yarakomeje atangaza ko ubwo yinjizaga miliyoni y'ama-naira bwa mbere byari ibintu bishimije cyane, ati " Biba ari ibintu byiza cyane kugera ku rwego ubasha gufasha umuryango wawe."

Ku myaka 24 y'amavuko, Rema akaba amaze kugera ku bigwi bihambaye, ndetse akaba yarabashije no gufasha umuryango we nk'uko abitangaza, ikirenze akaba hari n'abandi bantu afasha.

Ikindi kandi akaba yaratangaje ko hari abantu benshi bamufashije kumenyekana mu isi, bityo ko nawe yiteguye gufasha abandi kugira ngo nabo bagire aho bagera.

Tugumye kuri uyu muhanzi, akaba yaravuzeko yatewe ishema no kuba abafana bararirimbye indirimbo ye "Calm down" ijambo ku rindi, ubwo yari mu gitaramo umwaka washize muri Australia.

Muri rusange, Rema akaba yishimiye intambwe amaze gutera mu muziki ndetse bikaba byaramufashije no gufasha umuryango we ndetse n'abandi bantu.