Met Gal 2023: Jennifer Lopez mu myambaro itangaje ntabwo yazanye n'umugabo we

Met Gal 2023: Jennifer Lopez mu myambaro itangaje ntabwo yazanye n'umugabo we

 May 3, 2023 - 03:01

Jennifer Lopez yatunguye isi, yitabira ibirori bya Met Gal 2023 wenyine.

Jennifer Lopez yageze muri Met Gala 2023 yambaye ikanzu itangaje y'umukara wijimye n'iroza.

Uyu muhanzikazi w’icyamamare, yasibye ibirori by’umwaka ushize, bivuze ko bwari ubwa mbere mu myaka ibiri yitabira ibi birori.

Jennifer Lopez yatunguye benshi yitabira Met Gal atari kumwe n'umugabo we[Getty Images]

Lopez wantunguye benshi ubwo yitabiraga Met Gala 2023 atari kumwe n'umugabo we Ben Affleck, yari yambaye imyenda myiza rwose, hejuru yahishaga amabere gusa.

Imyambarire y’uyu mwaka muri Met gal, yari mu rwego rwo kubaha Karl. Mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera, umunyamideli Karl Lagerfeld.

Kuri iyi ngingo, Jennifer Lopez yagize ati: “Sinshaka guca hirya no hino mubuga, kuko mu by’ukuri yari umuntu w’icyamamare mu myambarire.”

Ati: “Utekereje mu myaka 50 ishize, ugatekereza abantu batanu bari bakomeye mu myambarire, ni umwe muri bo. Mu by’ukuri yari umuhanga.”

Ati: “Rero, ni icyubahiro nyacyo kuba hano tumuha icyubahiro muri iri joro.”

Met Gal, ni kimwe mu birori bizwi cyane, mu gukurura ibyamamare n’abashyitsi bakomeye baturutse hirya no hino ku isi.

Imyenda ya Jennifer Lopez hejuru yahishaga amabere gusa[Getty Images]

Buri mwaka, ibirori biba bifite insanganyamatsiko ishishikariza abitabiriye kwambara imyenda idasanzwe kandi ikoranye ubuhanga.

Ibirori byahindutse urubuga rw'abanyamideri, abahanzi, n’abandi baba barajwe ishinga no kwerekana ibihangano byabo n'ubuhanga mu myambarire.