Bruce Melodie amayeri ari kumushirana

Bruce Melodie amayeri ari kumushirana

 Jan 21, 2023 - 14:15

Bruce Melodie na Coach Gael bagerageje gukora inkuru ariko bisanga baticaye ngo bige neza ikinyoma cyumutse.

Nkuko bigaragara mu mashusho, Bruce Melodie na Coach Gael usanzwe ari umujyanama we batangira barimo bashwana ndetse nyuma yo gushwana Coach Gael ahita akubita Bruce Melodie ingumi ikakaye.

Ibi byose bijya gutangira n'igihe Bruce Melodie yacaga amarenga ko atazakomeza gukorana na Coach Gael icyo gihe akaba yarasabwaga kwishyura miliyoni zigera kuri 300 kubera ko bari bagiye gutandukana ndetse igihe Bruce Melodie yatanze kikarenga.

Bivugwa ko aya mafaranga miliyoni 300 Bruce Melodie arimo Coach Gael ari amafaranga yamutanzeho mu gihugu cy'uburundi ubwo yari afunze ndetse n'andi mafaranga atandukanye yagiye amuha mu gihe bamaze bakorana cyose.

Gael Karomba benshi bazi nka Coach Gael akaba umujyanama wa Bruce Melodie batangiye gukorana Igihe muri Tanzania Bruce Melodie yakoranaga na Harmonize ndetse na The Ben akorana indirimbo na Diamond. Ukuri ni uko batumiwe mu kabari gaharawe ngo basangire n'abafana. Baje gusoma manyinya irabacengera barisanzura. Ni ho havuye kubeshya nubwo byapfubye. Ni mu kabari kitwa Boogaloo byabereye. Bruce Melodie yahageze mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Mutarama 2022.

Bruce Melodie arimo atongana na Coach Gael bapfa amafaranga miliyoni zigera kuri 300.

Akirimo kwisobanura, Bruce Melodie yahise arya igipfunsi.