Abantu 10 b'ibyamamare bahinduje amenyo

Abantu 10 b'ibyamamare bahinduje amenyo

 Apr 18, 2023 - 01:11

Urutonde rw'abantu b'ibyamamare 10 bahinduje amenyo yabo.

Tubona benshi mu byamamare baseka amasaro agaseseka, tukifuza kugira inseko n’ubwiza nk’ubwabo, ariko baba babitayeho igihe n’akavagari k’amafaranga. Hari bamwe tubona bafite amenyo yererana nk’urubura, nyamara atari ko bahoze.

Uyu munsi twaguteguriye urutonde rw’ibyamamare icumi by’ihinduje amanyo.

1. Morgan Freeman

Yego, Morgan ni umwe mu bakomeye ba Hollywood bahinduje amenyo yabo, bivugwa ko byagoranaga kubona uyu musaza aseka kubera kutizera amenyo ye, ariko ubu afite amenyo asa n’urubura.

2. Nicolas Cage

Mu ntangiriro ya za 90, amenyo y'uyu mukinnyi wa firime Nicolas, yari ateye agahinda! Ariko ubu, inseko ya Cage isesekaza amasaro.

3. Cristiano Ronaldo

Umwe mu bagabo b’igikundiro uyu mubumbe wacu ufite. Mu by’ukuri, mu myaka ye y’ubugimbi, yagiye agira ibibazo bitandukanye, birimo umusatsi mubi, imiburu myinshi mu maso, n'inseko itarakururaga benshi. Ariko abifashijwemo n'umuvuzi kabuhariwe w'amenyo, yabonye agahenge, amukoraho riraka, avamo uyu musore w’imisaya miremire n’imisatsi myiza tuzi uyu munsi, nyuma yo kwishyura asaga ibihumbi 15 by'amadorari, ni ukuvuga arenga gato miliyoni 15 z'amanyarwanda.

4. David Beckham

Biragoye kwizera ko ari Beckam ari umwe mu bantu bari bafite amenyo adashamaje, gusa ni ko byari bimeze kuko yibandaga cyane ku gukina  umupira kurusha ubwiza bwe.  Ariko, nyuma  David yaje kugira amenyo meza y’urwererane nyuma yo kwitabwaho n’abaganga kabuhariwe mu by’amenyo.

5. James Arthur

Benshi bashobora kuba batibuka ubwo amenyo ya James Arthur yasaga nabi. Ariko ikiza ni uko atagifite aya menyo yasaga nabi. Bivugwa ko yegereye impuguke mu by’amenyo muri  Hollywood.

6. Tom Cruise

Tom Cruise yahoze afite amenyo adasa neza muri za 80, ariko ku bw’amahirwe, uyu mugabo wamenyekanye muri firime nka Top Gun, yaje gushora umurengera mu gukesha no guhindura amenyo ye.

Uyu mukinnyi wa firime na we bivugwa ko yashoye ibihumbi 20 by'amadorari, kugira ngo agire amenyo tumubonana ubu.

7. Justin Bieber

Justin Bieber yahoze amwenyura neza, ariko bivugwa  ko uko imyaka yagiye ihita ashobora kuba yaragiye afata imiti ihindura amenyo ye umweru.

Uyu muhanzi yashoye asaga miliyoni 25 z'amadorari, ni ukuvuga arenga gato miliyoni 25 z'amanyarwanda, ku menyo ye.

8. Kylie Jenner

Ntawashidikanya uburyo Kylie Jenner yasaga neza afite umusatsi mwiza, imisaya myiza  n’amenyo atari mabi. Ariko uko yagiye akura, yagiye ahindura amenyo ye umweru aranayakomeza.

Bivugwa ko uyu mugore byamutwaye asaga ibihumbi 20 by'amadorari, ni ukuvuga arenga gato miliyoni 20 z'amanyarwanda.

9. Celine Dion

Amenyo ya Celine muri za 80, mbere yo kuyahinduza, yasaga nabi ku buryo nta washidikanya ko atatekereje kabiri ku bijyanye no gushora imari  mu kugira inseko nziza.

10. Cardi B

Nubwo uyu muhanzikazi yigeze kurahira avuga ko atazigera ahinduza amenyo kugira ngo abantu bamwishimire, ntibyasobanuraga ko atayahinduza kugira ngo yishimishe ubwe. Ubu, uyu mugore wigeze kugira amenyo adateye amabengeza ari mu bafite ameza ku isi.

Bivugwa ko uyu muraperikazi yashoye asaga ibihumbi cumi na bibiri magana atanu(12, 500) by'amadorari, ni ukuvuga arenga miliyoni 12 z'amanyarwanda.

11. Miss Mutesi Jolly

Ntitwasoza tutavuze hano iwacu. Umwe mu bantu bazwi cyane hano mu Rwanda, ni Mutesi Jolly, aho bivugwa ko iriya nseko nziza y'urwererane, iherekejwe n'akayabo ka miliyoni ishanu z'amanyarwanda, zahawe abaganga kabuhariwe b'amenyo muri Turkey, bakamukoraho rikaka.

Amakuru avugako muri Turkey nk'igihugu cya mbere mu gutaka mu kwanwa h'abantu, ni ukuvuga inzobera mu gutunganya amenyo, igiciro kitajya hasi y'amadorari 300 bitewe n'ibyo ushaka ko bagukorera. Gutunganya amenyo byibuze bitwara hagati  y'umunsi umwe n'itatu, kandi uhabwa garanti y'imyaka 15.

Akenshi benshi batanga akayabo bashaka gusongoza amenyo, gusiba inyinya, kuyagira umweru dede, gushyiramo amenyo aho atari bitewe no gukuka, n'ibindi.