Mu kiganiro yagiranye na 'Executive Media YouTube Podcast', Etania yavuze ko nubwo ari mu rukundo n’umuhanzi Joshua Baraka, ariko ntibarakora imibonano mpuzabitsina, kuko yahisemo kuzategereza kugeza bashyingiranywe.
Etania yasobanuye ko icyemezo cye gituruka ku burere yakuze ahabwa n’ababyeyi be, aho yigishijwe ko imibonano mpuzabitsina ikwiye kuba nyuma y’ishyingiranwa.
Yagize ati: “Nakuze mbwirwa ko ushobora gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo ari uko yamaze kukurongora. Ababyeyi bacu batwise neza, kandi ni byo nkurikiza.”
Yashimangiye ko atari urwenya nk’uko bamwe babitekerezaga, ahubwo ari icyemezo gihamye adateganya guhindura nubwo amaze igihe kinini mu rukundo.
Etania yavuze ko Joshua Baraka ari we muntu wa mbere afata nk’umukunzi nyakuri mu buzima bwe amugereranyije n’abigeze kuba abakunzi be mbere, aho bamwe yabise 'abadafite umumaro', agaragaza ko atabafata nk’abagize uruhare rukomeye mu buzima bwe.
Etania yavuze ko hari uwo bari barakundaniye ku rubuga rwa Snapchat ariko bikamugiraho ingaruka zikomeye, kugeza aho byamugejeje hafi yo guhungabana mu mutwe.
Nyuma y’ibyo yanyuzemo, Etania avuga ko yafashe umwanzuro wo kutazakora imibonano mpuzabistina n’umuntu batarakora ubukwe
Yemeza ko ubu ashyira imbere indangagaciro ze, kandi ko ateganya gukomeza kubaho akurikije ibyo yemera, nubwo byaba bitandukanye n’ibyo benshi bakora muri iki gihe.


Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
