Diamond Platinumz ni we kidobya mu rukundo rwa Rayvanny n'umukunzi we

Diamond Platinumz ni we kidobya mu rukundo rwa Rayvanny n'umukunzi we

 May 23, 2023 - 05:37

Umuhanzi Ravanny yahishuye ko uwahoze ari shebuja, Diamond Platinumz, ari we wasenye urukundo rwe na Paula Kajala.

Nyuma yuko Umuhanzi Ravanny yagiye ashwana n'uwahoze ari umukunzi we Paula Kajala, bya hato na hato nyuma nyine bikaza no kubaviramo gutandukana burundu, Ravanny yahishuye ibanga ko Diamond Platinumz wanahoze ari shebuja, ari we wihishe inyuma yo kuzamba k'urukundo rwabo.

Rayvanny yavuze ko Diamond Platinumz ari we watumye atandukana na Paula Kajala 

Mu gahinda kenshi abinyujije kuri Instagram, Rayvanny yagize ati:"Nagukurikiyeho urukundo, ariko hari igihe urukundo rurangira! Sindi umwanzi wawe nta n'umutima mubi ngufitiye, ariko kugeza uyu munsi ntabwo uzi icyo twapfuye, reka nkikubwire.

Umunsi namenyaga ko wowe uryamana n'umuvandimwe wange nubahaga cyane mu mwuga wange, kandi nawe wari ubizi ko twubahana, ni bwo nahinduye ibitekerezo."

Aya magambo ya Rayvanny yabaye nk'ayakoze Paula Kajala mu bwonko, maze na we ntiyaripfana amubwiza akaminura muhini.

Paul Kajala yanze kuripfana maze na we abwiza ukuri Ravanny

Paula Kajala yagize ati:" Ese kuri uwo muvandimwe wawe uvuga twaryamanye, ni wowe wanjyanyeyo? Ufite gihamya? Waransebeje bihangije, rero rekera aho. Urashaka kunshyira mu buraya bwawe? Nkuko waryamanaga n'inshuti zanjye? Cyangwa izindi nshuti zawe mwabaga muri kumwe? Ndakwiyamye ntunteshe umutwe!"

Kajala yakomeje agira ati:" Nta na rimwe nigeze nguca inyuma, umpe amahoro! Twamaranye umwaka wose abantu bazi ko twatandukanye, nyamara unyihisha ukigira ku wundi mugore wari ufite, ukamubwira ko nagutesheje umutwe, hanyuma wagaruka, nanjye ukambwira ko yagutesheje umutwe.

Imikino yawe yose ndayizi, ari na yo mpamvu nahisemo kubaho ubuzima bwange, rero rekeraho gusebanya. Ese natanze ibitambo bingana iki ku rukundo rwacu? Ese ko utavunga inshuti zanjye wasambayirizaga mu modoka?

Ese wifuzaga ko uzajya ujya gusambana ukagaruka unsanga ukongera ukagenda? Barakubeshye umuryango wa Masanja si uko dukora!"

Paula Kajala yavuze ko atigeze aca inyuma Rayvanny nkuko abimushinja

Kugeza ubu rwabuze gica, kuko Ravanny arimo kwikoma uwahoze ari umukunzi we kuba yari indaya y'uwahoze ari shebuja, na Paula akikoma Rayvanny kuba yari indaya butwi itarareberaga izuba n'inshuti ze! Ese ninde wigiza nkana?