Cardi Bi na Offset bagiye gukora ubukwe

Cardi Bi na Offset bagiye gukora ubukwe

 Sep 22, 2022 - 07:22

Umuraperi Offset aritegura gukora ubukwe n’umuraperikazi Cardi B bamaze imyaka 5 bakundana.

Abahanzi babiri bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, bombi bahuriye mu gukora umuziki wo mu njyana ya Hip Hop, Kiari Kendrell Cephus wamamaye nka Offset na Belcalis Marlenis Almánzar wubatse izina nka Cardi B, bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka itanu bakundana ndetse babana.

Aba bahanzi bamaze imyaka itanu bakundana, babyaranye abana babiri aribo umukobwa w’imfura yabo Kulture Kiari Cephus bibarutse muri 2018 n’umuhungu wabo Wave Set Cephus wavutse mu 2021.

Umuraperikazi Cardi B abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yahamije ko nyuma y’imyaka itanu bakundana, we n’umugabo we Offset bagiye gushyingiranwa.

Cardi B yagize ati “Imyaka itanu tubana, ubu hagezeho igihe cyo gushyingiranwa”.

Umubano waba bombi wakomeje gutungura abantu kuko umunsi ku munsi barangwaga n’inkuru zo gutandukana ariko bakiyunga budakeye kabiri, aba bahanzi bombi bari mu bakomeye bahuriye mu ndirimbo zirimo “Clout’ Lick" (WSHH Exclusive” n’izindi.

Cardi B asanzwe ari umwe mu baraperikazi bakunzwe muri America ndetse afatwa nk’umwe muri babiri bambere muri iki gihugu ariko akunze kugaragazwa nk’uwasimbura Nick Minaji umaze imyaka isaga 10 awukora neza.

Offset abarizwa mu itsinda Migos ryabiciye mu muziki w’Isi mu njyana ya Trapp n’ubwo kugeza ubu risa nk’iryahagaze.

Cardi B na Offset baritegura kurushinga mu buryo bwemewe n'amategeko.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)