DC Clement kuri ubu ufungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mu Karere ka Gasabo, izi mbabazi yazisabye abinyujije mu ibaruwa yanditse kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Mata 2026.
Muri iyo baruwa yemeye ko we na bagenzi be bakoze ibinyuranyije n'amategeko, biba ngombwa ko basenyerwa inzu bubakaga mu Murenge wa Jabana.
Yavuze ko nyuma yo gusenyerwa byamuteye umujinya, bimuviramo gukora ibyaha.
Ati "Banyarwanda, Banyarwandakazi, mbandikiye nshaka kubamenyesha ko nshiye bugufi nsaba imbabazi ku bw'inyandiko, amashusho, amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.
"Mu by'ukuri twakoze ibinyuranyije n'amategeko maze tugasenyerwa inzu, byaje kuvamo kugira umujinya utari ngombwa nkora ibyaha. Rero nsabye imbabazi ntakamba ko ibyabaye ari ubwa mbere n'ubwa nyuma bibaye."
Yakomeje avuga ko aho ari ameze neza, ndetse ibyo yemererwa n'amategeko abihabwa, ndetse ashimangira ko nagaruka azaba urugero rwiza.
Clement kandi yasabye imbabazi na Perezida Kagame, ku bwo kuba yaramutengushye ntakurikize inama ahora agira urubyiruko yo kwiteza imbere, amusezeranya ko bitazongera.
Muri iyi baruwa kandi yitandukanyije n'abantu bo ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gukoresha ibyamubayeho mu nyungu zabo bwite.
Kuri ubu Clement akurikiranweho icyaha cyo kurwanya ububasha bw’amategeko no kwangiza ikintu cy’undi.
Ingingo ya 205 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ushishikariza abandi kwigomeka ku byo amategeko ateganya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano k'igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.
Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo, bikubwa kabiri iyo uko gushishikariza kwagize ingaruka mbi.
Ingingo ya 186 muri iki gitabo ivuga ko umuntu wese ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona ikintu cy’undi kimukanwa cyangwa kitimukanwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano k'igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
DC Clement yasabye imbabazi
Ibaruwa DC Clement yanditse asaba imbabazi
