Uko Diamond yaje kuba intyoza mu kuvuga icyongereza

Uko Diamond yaje kuba intyoza mu kuvuga icyongereza

 May 17, 2023 - 04:49

Umwarimu wafashije Diamond Platnumz kwiga kuvuga neza icyongereza yatangaje uko yahuye n'uyu muhanzi utari uzi akongereza na gake.

Mwarimu Allan ukomoka mu gihugu cya Tanzania yavuze ko yatangiye kwigisha Diamond Platnumz nta kintu na kimwe azi kuvuga mu Cyongereza ariko agasoza kumwigisha yarabaye intyoza, ati" byarantangaje cyane."

Allan yatangaje ko ubwo yahura na Diamond Platnumz yamubwije ukuri ko nta Cyongereza na gike azi, maze nawe yiyemeza guhera kuri zeru amwigisha ariko ngo yibandaga ku kuvuga icyongereza cy'Abanyamerika.

Allan ati " Diamond yari umunyeshuri witanze cyane, kubera ko yakundaga gutwara udutabo, ndetse akagerageza gukorana umwete ibintu bishya twabaga twize mu ishuri. Uku kwiyemeza byagaragaye ko byari ingirakamaro cyane mu rugendo rwe rwo kwiga."

Mwarimu Allan wigishije Diamond Platnumz icyongereza 

Ikindi kandi Allan yatangaje ko Penny wahoze ari umukunzi wa Diamond, ariwe wagize uruhare runini mu kumuhuza n'uyu muhanzi.

Allan akaba yavuze ko yahuye na Penny mu nzu y'itangazamakuru muri Tanzaniya, aho ngo yatangajwe cyane n'icyongereza yavugaga neza.

Nyuma yaho, Penny yohereje uwahoze ari umukunzi we Diamond Platnumz kwa Allan igihe yamenyaga ko arimo gushaka umwarimu w’icyongereza.

Uyu mwarimu kandi kuba yarigishije neza Diamond Platnumz kuvuga neza icyongereza, byatumye abona amahirwe yo kwigisha abandi bahanzi bo muri Tanzania.

Diamond Platnumz ngo yize kuvuga icyongereza bwangu

Abandi yigishije harimo abahanzi bo muri Wasafi record barimo: Rich Mavoko, Harmonize, ndetse na Rayvanny.

Ikindi kandi akaba yaranigishije mushiki wa Diamond Platnumz witwa Esma Platnumz.

Muri rusange akaba yatangaje ko aterwa ishema no kuvuga abantu yigishije barimo abo mu Nteko Nshingamatego ndetse n'abandi bari mu nzego za Leta.